in ,

Dore icyo Jay Polly avuga kuba yaba agiye kubana n’umugore byabyaranye

Tuyishime Joshua benshi bazi nka Jay Polly ukunzwe mu ndirimbo yafatanyije na Am G The Black bise ’Ubuzima bwanjye’, yavuze ko yatunguwe no kubona mu b’itangazamakuru handitse igihe azakorera ubukwe na Uwimbabazi Shalifah, n’igihe buzabera ndetse naho buzabera.

Muri Kanama 2015, uyu muraperi yahamije ko atagicana uwaka na Nirere Afsa bari bamaranye imyaka itatu babana mu nzu imwe. Batandukanye bafitanye umwana umwe witwa Crystal, icyo gihe Jay Polly yavuze ko ahuzwa na Nirere n’umwana babyaranye ntakindi kirengaho. Tariki ya 10 Ukuboza 2015 nibwo umukunzi mushya wa Jay Poly, Uwimbabazi Shalifah, yibarutse umwana w’umukobwa, akaba ubuheta kuri Jay Polly.

JPEG - 129.3 kb
Sharifa akunze kwitabira ibitaramo byu mugabo we yisomera kuri byeri

Sharifa babana mu nzu imwe i Nyamirambo yakomeje kuba iruhande rw’uyu muraperi ndetse byinshi mu bitaramo atumirwamo baba bafatanye agatoki ku kandi, mu minsi ishije nabwo yagaragaye mu kumurika Alubum nshya ya Jay Polly yafatanyije na Am G The Black, iki gitaramo cyabereye kuri Petit Stade, kitabiriwe na bantu batagera ku ijana.

JPEG - 70.4 kb
Hashize igihe, Jay atandukanye na Nirere Afsa bafitanye umwana w’umuhungu

Nyuma yo gutandukana na Nirere agakundana na Sharifa havuzwe ubukwe bwabo. Mu mwaka ushize nibwo inkuru zatangiye kuvugwa ko uyu mwaka wa 2016, utazarenga ubukwe bwa Jay Polly na Sharifa budatashye.

Ibintu byaje gutungurana ubwo uyu muraperi yabwiraga Radio Isango Star ko yatunguwe no gusanga uyu mushinga w’u bukwe bwe warageze mu itangazamakuru. Jay Polly ahamya ko ntamunyamakuru bigeze baganira ngo amwemerere ko uyu mwaka ushira akoze ubukwe nubwo ari kubitegura ariko bitari ibya vuba.

Ati ” Turi kwita k’umwana wacu cyane kurusha ibyo abo bandi bavuga..Turi kubipanga ndizera igihe cyegereje. Umunyamakuru yahise amubaza ati ” ese ko byavugwaga ko ari mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize none tukaba tugeze mu mpera z’undi mwaka, gahunda iteye ite?”

JPEG - 46 kb
Shalifah, umukunzi mushya wa Jay Polly babyaranye ubuheta

Jay Polly, ati “Nta munyamakuru ntavuganye nawe , njye nvuga ibyo nzakora kandi mbihagazeho, ahubwo nagiye gusoma nsanga ikinyamakuru cyanditse inkuru kugeza ku itariki y’ubukwe, urunva rero nsinari kubona umwanya wo gukurikirana iyo nkuru ngo mbeshyuze ibyavuzwe , ndavuga nti ampayinka data.”

Uyu muraperi yakomeje avuga ko abantu bakunda kunva ibihuha cyane, ikindi ugasanga nuwo mu nyamakuru yaravuganye n’umuntu we yita uwahafi kuri Jay Polly, nyamara wareba neza ugasanga uwo yita uwa hafi kuri we atariwe.

JPEG - 95.6 kb
Uwo ni Jay Polly ubwo yasohokaga muri Petit Stade, avuye kumurika Alubum nshya

Ati ” Nk’ubu turaganiriye, kuki ujya kubaza iyo nshuti yanjye yahafi…Ukuri ni uko nkubwiye ntukabaze inshuti zahafi ushobora gusanga atari nayo…ariko muri rusange kubera Imana bizashoboka, abanyarwanda barabitwifuriza, ndetse n’imiryango yacu irabisha, natwe turabyifuza, turi kubipanga ngo dukore ibintu byiza, ni vuba cyane tuzabibamenyesha.

JPEG - 115.5 kb
Nta kunze guhuza ijisho n’itangazamakuru

Uyu Shalifah Uwimbabazi wigaruriye umutima wa Jay Polly azwi mu mashusho y’indirimbo za Jay Polly nka “Oh My God”, “Malaika” n’izindi. Yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ancilla’ ya Urban Boyz[yahagaritswe na MINISPOC kubera urukozasoni ruyarimo].

 

Source : Umuryango

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

People Are Loving This Single Mom’s Reaction To A Dads-Only School Event

Irebere Miss Keza Joannah mu myambaro igaragaza amabere