Connect with us

Inkuru rusange

Dore icyo imiterere y’amano yawe ivuze kuri wowe

Published

on

Bisanzwe bizwi ko nta muntu uremwe nk’undi, haba ku mubiri ndetse no mu myitwarire. Abahanga bavuga ko n’impana burya zidasa ijana ku ijana. Ibirenge by’abantu rero nabyo ntibiba biremye kimwe, gusa hashobora kubaho bimwe na bimwe bahuje. Uko amano y’ikirenge cy’umuntu akoze burya rero ngo bifite ubutumwa bitanga kuri nyirayo nkuko bitangazwa n’abahanga.

Ikirenge cya mbere


Umuntu ufite ikirenge kiriho amano asumbana uko akurikirana mu bunini, akenshi ngo abantu bafite amano ameze gutya baba ari abahanga cyane, babasha kwifashisha ubuhanga bwabo mu gukemura ibibazo batiyambaje undi muntu. Ikabazo bagira nuko nta kintu batangira ngo bakitangize.

Ikirenge cya kabiri


Abantu bafite ibirenge biriho amano atatu asa nkaho areshya, bakunze kuba ari abanyembaraga cyane kandi bakagira impano yo kwihangira ibintu bishya. Ntibajya baca hirya no hino mu gihe hari ukuri bashaka kugaragaza, kandi bizera ko ukuri kwabo ari ko kuri nyako.

Ikirenge cya gatatu


Abantu bafite ikirenge gifite ino rikurikira iry’igikumwe rirerire kurusha andi, bakunze kwiyumvamo ubuyobozi, bakunda cyane kwiyegurira akazi kabo cyane, gusa bagahura n’ikibazo cyuko bidatundana nkuko babishaka kuko baba bifuza ko byose biba mahwi.

Ikirenge cya kane


Abantu bafite amano ane areshya hanyuma ino ry’igikumwe rikayasumba yose, bakunze kuba ari abantu b’umutima mwiza kandi bakunda imiryango yabo cyane. Ni abantu bazirikana cyane icyo babwiwe kandi bashobora gukorwa ku mutima n’ibibazo by’abandi.

Ikirenge cya gatanu


Umuntu ufite ikirenge kiriho amano asumbana gutya, barangwa no kugira inzozi zikomeye mu buzima bwabo, gusa bahura n’ikibazo cyuko ntacyo bitaho, bakunda kwishimisha ndetse imyitwarire yabo iba yenda kumera nk’iy’abana bato.

Ibyo ni bimwe mu biranga abantu bafite amano ateye kuriya, bitavuze ko abantu bose baremye kuriya baba byanze bikunze bafite imyitwarire isa neza neza n’iyavuzwe haruguru, kuko ibituma imico ya muntu ihinduka ni byinshi.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: