in ,

Dore icyemezo gikarishye Blac Chyna afatiye Rob Kardashian gitunguye abatari bake.

Nyuma y’igihe gito havugwa uruntu runtu hagati ya Blac Chyna n’uwahoze ari umukunzi we Robert Kardashian kuri ubu uyu mugore yatangaje ko igihano ahaye Rob Kardashian ari uko atazongera kumubera umukinzi ukundi ndetse ngo ntateze kwisubiraho kuri icyo cyemezo yafashe ngo amugarukire.

Rob Kardashian na Blac Chyna bari mu macouple yakanyujijeho.

Mu kiganiro Blac Chyna yagiranye n’ikinyamamakuru PEOPLE Magazine ,uyu munyanideli abajijwe uko yumva agiye gukomeza urukundo na Rob Kardashian nyuma yo kumwandarika ku mbuga nkoranyambaga, Chyna yatangaje ko nta gahunda afite yo gusubirana n’uyu mugabo ngo kuko ibyo yakoze atabanje kubitekerezaho ndetse ngo ashaka ko bibera isomo n’abandi bakundana, barangiza bagahubukira gusebanya ku karubanda hanyuma bakifuza gusubirana n’abo bandaritse. Chyna yongeyeho ko kuri we gutandukana na Rob Kardashian burundu ari bwo we yumvise aruhutse ndetse ko bimushimishije cyane. Chyna yagize ati:”I’m glad I’m relieved of [Rob], but damn, why did I have to get relief in this way?” .Ibi Chyna abitangaje nyuma y’iminsi mike Rob Kardashian ateye intambwe yo gusaba imbabazi umuryango we ku byo yakoreye Chyna. Chyna akaba yasoje avuga ko yemera neza ko Rob Kardashian yabiboneyemo isomo kandi atazigera atinyuka kongera kwandagaza undi muntu nk’uko yabikoreye Blac Chyna.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Umva ikintu umuhanzi Usher arimo gushinjwa gishobora kumumaraho abafana

Ifoto ya Amber Rose ari kumwe n’umuraperi mu bwogero bw’abagabo yatumye yibazwaho cyane (yirebe hano)