in ,

Dore ibyo utabwiwe kuri Illuminati n’imikorere yayo

Baturimo, ibikorwa byabo biri hamwe, imbaraga ziva kwa Rusiferi? Ubugambanyi rimwe na rimwe bugeza ku rupfu. Kubyemeza biragoye, kubisobanura si bya buri wese gusa ukuri kurahari, kuravugwa ntawubiha agaciro, imbaraga zabo zirenze ibyo twatekereza.
 Image result for illuminati members

Illuminati ibaho? Ikora ite? Ikora ryari ikorera he mu buhe buryo yaje ite? Afrifame Pictures

Ku itariki  ya mbere Gicurasi 1776 umwarimu muri kaminuza yo mu budage Adam Weishaup yafunguye umuryango ukora rwihishwa awita Illuminati cyangwa se abamurikiwe tugenekereje. Aho gukora nk’umuryango gakondo nk’uko byari bimenyerewe waje gufata isura ya Politiki byatumye utangira kwangwa biza no kuwuviramo gusenyuka nyuma y’imyaka icyenda uyu ariko ngo waje kuvuka uvuguruye ufite indi sura n’izindi mbaraga, Modern Illuminati cyangwa se Illuminati igezweho.

Kuva ku iyicwa rya perezida wa Reta zunze ubumwe z’Amerika John F Kennedy ugaca ku mpinduramatwara zo mu bafaransa: Revolution Francaise, Ibiremwa bidasanzwe: Extra Terrestre, imbaraga za Leta zunze ubumwe za America no gushaka gushyiraho gahunda imwe ku isi, ngo ni bimwe mu biranga Illuminati ivuguruye.

Biragoye kumenya uko Illuminati iyiyoboye ikizwi cyo ni uko irimo abantu bakomoka mu miryango ikomeye ifite ubutunzi n’imbaraga za Politiki. Intego zabo, ngo ni ukwigarurira igice kinini k’isi ari nako buri umwe wese ufite ijambo yabarizwa muri uwo muryango mugari ugendera ku matwara ya lusiferi nkuko bitangazwa.

Muri America ngo ntiwaba umuyobozi w’iki gihugu utabarizwa muri uwo muryango. Uko ni ko kandi bimeze kubindi bihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga ifite ubushobozi.

Mu birango biranga iyo miryango ngo hagomba kugaragaramo kimwe mu bimenyetso bya Illuminati aho ubu bitagira ingano. Mu idorali rya Amerika hagaragaho Pyramid ifite n’ijisho ndetse iki kikaba kimwe mu bimeneyetso bikomeye by’ubu bwami bw’aba Illuminati.

John F Kennedy uretse ko binavugwa ko ari umwe mu baperezida ba America bacishije make, ngo n’urupfu rwe ntago rwasobanutse uyu bivuga ko atacaga imbizi na Illuminati yaje guhitanwa mu buryo butumvikanaga cyane ko bitewe nuburyo umutekano wari ukaze icyo gihe America yari mu bihe by’intambara y’ubutita,ngo ntago yari burasirwe mu ruhame nkuko byagenze iyo biza kuba atari ubugambanyi bivugwa ko bwakozwe n’aba Illuminati.

Aba Illuminati, ngo ni abagabo bazi ubwenge, ibimenyetso niyo ntwaro yabo yibanze aho bishushanywa ku nkuta zitandukanye ku bikoresho bikundwa ndetse n’ ibyerekanywa mu mashusho gusa kubitahura biragoye. Udutoki tubiri dukoze agahembe tugizwe na mukubita rukoko ndetse na meme zizamuye ni kimwe mubyuzabonana aba star bivugwa ko bari muri uyu muryango mugari.

Iyo ukoze ubushakashatsi, ugwa ku mazina y’abahanzi atandukanye kuva mu myaka ya za 70 na 80 ahari amatsinda ya Rock nka Black Sabbath na Rolling Stones bakundaga gutanga ubutumwa bwa shitani mu ndirimbo. Uko ibihe byagiye bisimburana niko hagiye haza abandi bahanzi bashya biganjemo abaririmba Rnb Pop na Rap barangajwe imbere na Jay Z na Lady Gaga hakaza ndetse abandi  nka Madonna Britney Spears, Beyonce, Kanye West, Rihanna, Lil’ Wayne, Booba, E, 50 Cent n’abandi.

Bamwe mu bahanzi ariko bagiye bashaka kwiyomora kuri uyu muryango ari nako bahimba indirimbo zibyamagana. Aba bakaba barimo nka Jimi Hendrix, 2pac, DMX na  Michael Jackson. Muri abo, batatu baje kwitaba Imana mu buryo butasobanutse ari nako ngo na DMX akomeje gushakirwa hasi no hejuru.

Ubwo Tupac yabazwaga ku mpamvu yahimbye indirimbo yise Killilluminati(Kwica Illuminati) yaje no kwitirirwa Album ye yagize ati,’Abasore bamwe baje kumbwira ubwo busa bwa Illuminati, ubwo nari muri gereza bambwira ibyamafaranga nibindi, ko aribwo buryo bwo kwirinda, uburyo bwo kwigarurira icyizere n’ibindi. Bityo njye nongeyeho ijambo kwica kuko nashakaga gukuraho uwo mwanda wa Illuminati. ni ukuri munyizere wenda nubwo aba baswa bashatse kunyica ariko nakwibaza, ni gute ibi byose byagiye hanze ninde ubiri inyuma, bambwiraga ibyamafaranga, Papa nibindi, nonese babizi bate? Byavuye he? mbwira, ndambiwe uyu mwanda,TUPAC

Nyuma y’aya amagambo , uyu muhanzi yaje guhigwa bukware ari nako agerekwaho ibirego bitandukanye birimo kuba yaba yarafashe umwana kungufu ibintu yahakanye yivuye inyuma. Uyu yaje kwivuganwa n’abantu batazwi nyuma yo kurusimbuka bwa mbere.

Undi muhanzi watambukije ubutumwa mu ndirimbo bivugwa ko bwabwiraga aba Illuminati ni Michael Jackson muri They don’t care about us,ntabwo batwitaho. Muri amwe mu magambo yayo Jackson yagiraga ati munyange mundwanye gusa ntimuzambona Bisa nkaho nabaye igitambo cy’urwango murimo muranyambura icyubahiro cyanjye gusa ku bushake bw’Imana ntumbiriye ijuru ngaho nimundeke..

Jackson mu biganiro bye yagiye akunda kugaruka kumagambo ko ashobora kuba yaragambaniwe nabantu gusa buri gihe akanga gutangaza abaribo uko iminsi yashiraga niko Jackson yasaga nkaho asatira kuvuga ukuri kose gusa biza kurangira nawe yitabye Imana mu buryo nanubu bucyibazwaho.

Ntabwo ari ukuri iyo mbitekerejeho gato sinshobora gusinzira, sinarota mpohotera umwana ntago ari byo sinakora ibintu nkibyo, Jackson abajijwe ku birego byo guhohotera abana.

Album yanjye ni iya mbere ku isi yose uretse muri Amerka kubera ko.. oya sinshaka kubivugaho cyane ni akagambane  gusa sinshaka kubivugaho cyane reka ndekere aho, sinshaka kuvuga byinshi kuko narababajwe, narababajwe.Jackson ku mpamvu Album ye itakunzwe muri America nkuko byagenze ahandi ku isi.

Ubwo nesaga umuhigo wo w’ibihe byose wo kugurisha copy za Album nyinshi wari ufitwe na Beattles na Elvis, Beat it yabaye Album yagurishijwe cyane,ubwo nibwo batangiye kunshinja ibintu bitandukanye, ko ndyamana nabo duhuje igitsina, ko mfata utwana duto kungufu ko nahinduye uruhu rwanjye, ibi byose mukwiye kumenya ko ari ubugambanyi bukomeye, Iki ni igihe cy’impinduka…, Jackson

Aho hose nyakwigendera Michael Jackson  ahuriza ko ashobora kuba yaragambaniwe nabantu atashyize ahagaragara gusa bisa nkaho bakomezaga gukora ibishoboka ngo izina rye ryangirike, byaje no kurangira yitabye Imana.

Ni byinshi byavuzwe ni byinshi byagiye bishyirwa hanze gusa biragoye gusobanukirwa aba Illuminati ngo ni abantu b’abanyabwenge si buri umwe wamenya imikorere yabo cyane ko batabishyira ahagaragara ariko iyo wabize neza ngo haricyo utora.

Imyambarire ya Rihanna ndetse n’ibimenyetso bya Beyonce muri Grammy Award z’uyu mwaka ngo hari byinshi byari bihishe. Mu ndirimbo nka On to the next one ya Jay Z, Umbrella ya Rihanna na Bad Romance ya Lady Gaga ngo ni zimwe zuzuyemo ibimenyetso by’ubu bwami.

Yes We can kuva mu cyaro cya Kamonyi ugaca mu Kikuyu ho muri Kenya ugashyika Hollywood ya Los Angeles muri Calfornia iyi nteruro ntawe utayizi ko yazanywe n’itorwa rya Barack Obama nka perezida wa mbere wumwirabura byanatumye ihimbirwa indirimbo bise Yes We can.

Iyi ndirimbo  iyo uyikinnye uyihinduye cyangwa se Reverse ihinduka ibindi bindi kuko Icyari ,Yes We can? bihinduka Thank you Satan cyangwa se urakoze shitani ibi nawe wabyikorera uramutse ufite Adobe. Ese ni uguhurirana Coincidence? Cyangwa.

Mu ndirimbo Niggas in Paris ya Jay Z na Kanye West mbere yo gutangira bisanzwe hari amagambo aba avugira kure wakumva witonze ko aba agira ati we killed Tupac cyangwa se twishe Tupac aha naho hibazwa niba ari Coincidence. Uruhurirane. Ni byinshi byavugwa ni byinshi byanditswe ibitabo byagiye hanze ama films yarasohowe gusa ntacyo byatanze biragoye kubyemeza gusa kubihakana kwaba ari ukurenzaho.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Laura
Laura
7 years ago

Thank you, nice read.

Dore Abanyamideli bagiye guhagarara u Rwanda hanze (amafoto)

SuperSexy ati :”Uwo nambarira ubusa ajye apfuka amaso”