Imyidagaduro
Dore ibyaraye bibereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya The Ben (VIDEO)

Ku munsi w’ejo tariki ya 09 Mutarama nibwo hari isabukuru y’amavuko ya The Ben. Abantu benshi batandukanye barimo ibyamamare byinshi bagiye bifuriza isabukuru The Ben babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha maze The Ben nawe agenda abashimira umwe umwe ahereye ku murongo. Mu bifurije isabukuru nziza The Ben harimo na Miss Pamella Uwicyeza, umukunzi we, wagaragaje urukundo rwinshi afitiye The Ben ndetse The Ben nawe amwerereka ko amukunda amushimira n’ibyiza yamwifurije ku isabukuru ye y’amavuko. Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo, mu rugo kwa The Ben habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya The Ben. Ni ibirori byarimo abantu bake cyane birumvikana Miss Pamella yari ahari ndetse nkuko byagaragaye mu mashusho akanyamuneza kari kose ndetse na The Ben yari afite ibinezaneza byinshi ku munsi we w’amavuko. YEGOB twabakusanyirije amwe mu mafoto n’amashusho y’ukuntu byari byifashe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya The Ben.

Miss Pamella niwe wacanye igishashi cyari ku mutsima wa The Ben

The Ben afashe umutsima mbere yo kuwukata

The Ben na Miss Pamella babanje kwifotozanya

The Ben yishimye kuba Miss Pamella yari amuri hafi. Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben yabonye izuba ku ya 09 Mutarama 1988 ku munsi w’ejo yari yujuje isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko amaze ku isi.
-
Hanze21 hours ago
Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Shaddyboo yahawe inkwenene azira kwigamba ko ariwe watumye Diamond Platnumz amenyekana
-
Imyidagaduro16 hours ago
Umwe mu banyamakuru ba RBA bakunzwe yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura ku bantu bose
-
inyigisho23 hours ago
Niba urateganya gukora ubukwe zirikana ibi bintu by’ingenzi utazavaho wicuza nyuma.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Supersexy yongeye kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane aboneraho anamwifuriza isabukuru nziza
-
Hanze14 hours ago
Umukobwa w’Umutaliyani wakundanaga na Eric Omindi yashyize hanze amabanga yabo yose yo mu buriri.
-
inyigisho18 hours ago
Uretse kuba abagabo bagiye gusubira ku gikoma, dore ibindi bintu by’ingirakamaro byo gukora muri guma mu rugo
-
Inkuru rusange11 hours ago
Umudamu yakoze keke zidasanzwe bamwe batangira kumushinja ko ziganisha ku busambanyi.