in ,

Dore ibyago bikunze kwibasira abagore batarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Gukora imibonano nturangize twabigereranya no kurya ushonje ariko bigashira udahaze. Kuko inyungu ya mbere yo gukora imibonano ni ukurangiza kuko ni bwo wumva icyanga cy’imibonano ukanifuza kongera.

Mu gihe abagabo hafi ya bose iyo bakoze imibonano barangiza, abagore bo usanga inshuro zose bakoze imibonano atari ko barangiza kuko hari igihe ayikora kubera umugabo amutitirije, umugabo akarangiza vuba se, cyangwa izindi mpamvu zitera kutarangiza. Bitabaho kenshi, ingaruka zaba nkeya.

Ariko se biramutse bibayeho ko kuva wakora imibonano nta na rimwe urarangiza, nta ngaruka zaba zirimo ku buzima? Nibyo tugiye kuvuga hano:

1.Kuribwa ikiziba cy’inda

Umugabo iyo ashyutswe ntakore imibonano akenshi abyimba amabya akanatonekara. Ku bagore, gutunara wakora imibonano turangize bituma wumva mu kiziba cy’inda haremereye hakanakurya. Ibi ni uko iyo ufite uushake imiyoboro y’amaraso iba yagutse yiteguye kongera amaraso mu gitsina na rugongo, iyo urangije ya mitsi buhoro buhoro isubira mu bihe bisanzwe. Kutarangiza rero bituma isa n’iyifunze kuko ibyari byitezwe bitabayeho. Ubu buribwe nubwo budahoraho ariko burabangama cyane

2. Amasohoro agaruka aba menshi.

Nyuma yo gukora imibonano ntabwo amasohoro yinjiye yose asohoka. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagore batajya barangiza amasohoro menshi yisohokera, bikaba byakongerera ibyago byo gutinda gusama kuko amasohoro asohoka aba asohokanye n’intangangabo nyinshi.

3. Ubushake buragabanyuka.

Iyo urangije umubiri urekura umusemburo wa oxytocin utuma wumva umunezero no kwishimira umugabo ku buryo ubushake buhora buza. Iyo utajya urangiza birumvikana ugera aho ukarambirwa na bwa bushake bukagabanyuka ugasigara ubikora nk’umuhango gusa.

4. Kwiyongera kw’agahinda, umunabi no kutishima

Iyo utajya urangiza, umusemburo wa dopamine ugenda ugabanyuka. Kugabanyuka kwawo ni isoko yo guhorana umushiha, kutanezerwa, agahinda gasaze, kumva nta cyizere wifitiye, kwishinja ko ari wowe kibazo, gufata kenshi imyanzuro ihubukiwe cyangwa idasanzwe, n’ibindi byerekana intekerezo zitari ku murongo.

5. Kwiyongera k’ubwandu bufata mu gitsina

Ku bagore banyara, iyo unyajwe ya mavangingo asohora za bagiteri zari kuba zatera uburwayi bityo ukaba urarinzwe. Ku batajya barangiza rero za bagiteri mbi ntizibona uko zisohoka zikaba zakongerera ibyago byo kugira ubwandu bunyuranye mu gitsina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi na Barca baraye batanze isomo rya ruhago ubwo basubukuraga Shampiyona

Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka umukobwa/umugore ugukunda by’ukuri.