in

Dore ibyafasha abakundana kuryoherwa n’urukundo kandi rukaramba.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 5 by’ingenzi byafasha umukobwa n’umusore bakundana kuryoherwa n’urukundo rwabo ndetse rukaba rwaramba.

1. Kuva mu rukundo rw’umuriro ugurumana ukajya ku rukundo rutuje kandi rufite gahunda nziza :

Iyo mugitangira gukundana muba mwumva mufite urukundo rufite ibirimi by’umuriro, mutwika ikibakozeho cyose! mbese hamwe wumva mugenzi wawe nta kindi yakora uretse kukwicara iruhande, urwo rukundo ruramutse rukomeje gutyo ntirwaramba cyane. Gukunda bimara igihe, bisaba kumenya kugenda uva kuri iryo tanura mu mezi ya mbere ugenda uganisha ku rukundo rushyira mu gaciro kandi rutagambiriye kwiyamamaza, hahandi buri wese aba atangiye kumva no kwemera ko atandukanye na mugenzi we kandi akubaha iryo tandukaniro kuko abantu badashobora gutera kimwe. Muri make ugomba gukunda mugenzi wawe uko ateye kose atari ukumukundira gusa kuza kuzuza ibyo ubuze wamara kubibona ukamutera ishoti !

2. Rekera aho kumva ko mu rukundo rwa mwembi inyungu zawe arizo zigomba kubanza:

Kugirango mwizere uburambe bw’urukundo rwanyu, mugomba kugenda murema buhoro buhoro imibanire ya couple ntangarugero, aho umwe agira uburyo abyitwaramo ariko undi nawe agasanga yiyumvamo ubwo buryo bwa mugenzi we.Mbese ugakunda uwo mubano wanyu nk’uko ukunda mugenzi wawe cyangwa wikunda nawe ubwawe.

3. Emera Kwishyira ukizana kwa mugenzi wawe(liberté):

Nyabuneka emera ko mugenzi wawe umumenye akuze kandi ko aho yinyujije hose utari uri kumwe nawe. Igihe mumaze gukundana rero wishaka noneho kumuzirika ngo umuheze umwuka ntutume akomeza gusabana n’inshuti ze bashobora kuba barananyuranye mu bundi buzima bukomeye utazi. Igihe utangiye gushaka ko avugana cyangwa agendana n’abo uzi cyangwa ushaka gusa, ndakurahiye urwo rukundo ushaka ni wowe urimo kuruniga! Ha mugenzi wawe icyizere, nawe niba agukunda ntazaguhemukira kandi nawe ni mukuru azi ubwenge.

4. Ganira bitomoye na mugenzi wawe(communication claire):

Gukunda mugenzi wawe ntibivuze ko wowe wiyanga, ni ngombwa ko uganiriza umukunzi wawe ugaragaza udaciye ku ruhande ibyifuzo byawe, ibyiyumviro, kandi ukirinda kuvangira imibanire ye n’abandi(aha ntibivuze ko utamucyebura igihe atangiye kurengera ariko nabwo ukabikora mu kinyabupfura). Iyo kandi ni inzira nziza yo gufasha umukunzi wawe kumenya aho uhagaze n’urwego ugezeho bityo bikamworohera nawe kukubwira byose atishisha.

5. Garagaza ubushake bwo kugumana nawe(simvuga kugumana nawe mwicaranye mu gashyamba):

Hejuru yo kuba mukundana urukundo rutuje, kumarana igihe kini mukundana bigaburira neza imishinga yanyu, bituma muhora muhuriza inyungu zanyu ahantu hamwe(nta wihagararaho ngo yange kuva kw’izima), ndetse biranaborohera guhangana n’inzitizi muhura nazo kuko muba mufatanyije.Kumarana igihe rero byubaka icyizere gikomeye kuko buri wese aba abona undi amufitiye akamaro kanini, kandi burya umubano umaze igihe biragoye ko bamwe baba babafitye amashyari babasha kuwusenya biboroheye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bigenda bite iyo umuntu anywa icyayi buri munsi?

Abakobwa b’I Kigali binubiye abamotari babatereta bakabatesha umutwe