in

Dore ibintu ukwiye kwirinda gukora mu gitondo kuko bishobora gutuma wirirwa nabi.

Amwe mu makosa agera ku 10 wakwirinda buri gitondo bigatuma wirirwana akanyamuneza, ibyo kwirirwana umunabi bikavaho burundu kuko ibyishimo, guseka ari byo soko yo kuramba no no kugera ku munezero w’ubuzima tubayemo:

1.Kudakora imyitozo ngororamubiri

Siporo ya mu gitondo niyo iruta izindi twakora ku yandi masaha y’umunsi kuko ariyo ituma umuntu atiyongera ibiro uko yiboneye. Iyi myitozo yoroheje ikorwa igihe uvuye mu buriri ituma umuntu yiriranwa akanyamuneza umunsi wose.

2.Gutinda kuryama ngo utabura ibitotsi

Hari abantu benshi bahitamo kujya mu buriri bakererewe ngo nibwo babona ibitotsi ku buryo bwihuse. Ibi sibyo ahubwo abahanga batugira inama ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri we isaha yo kuryamiraho n’iyo kubyukiraho ntubihindagure uko wiboneye.

3.Kuguma mu kizima bwacyeye

Abantu bamwe bahitamo kwijimisha icyumba baryamamo bashyiramo amarido yijimye kugira ngo urumuri rw’umucyo rwa mu gitondo rutaza kubakangura. Ibi sibyo kuko ari ukuvuna umubiri wacu kandi uba ukeneneye ruriya rumuri rwa mu gitondo.

4.Kubyuka vuba vuba igihe ukangutse

Iri ni rimwe mu makosa ananiza umubiri umunsi wose igihe ukangutse ugahita ubaduka vuba na bwangu, ibi bituma amaraso yirukankira mu maguru bikaba byanagutera umuvuduko w’amaraso ukabije, isereri n’ibindi. Tugirwa inama zo kubanza kwicara ku buriri gato ukabanza ugatekereza ibyo ugiye gukora no kunanura umubiri.

5.Kubyuka utekereza ibibazo ufite

Uyu ni umwitozo twese dusabwa gukora buri gitondo aho umuntu yabyutse yishimira ibyiza yagezeho mu buzima ku rwego rwe aho kubyuka utekereza ibibazo bigukikije.

6.Kutoza amenyo

Iri ni ikosa rikorwa n’abantu batari benshi ariko rikomeye cyane kuko ubyutse ntusukure amenyo wiriranwa uburyaryate mu kanwa butuma umubiri wirirwa wumva utameze neza.

7.Koza amenyo ukimara kunywa ibintu byifitemo acide

Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi iyo bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo (Petit de jeunner). Ku bakoresha ikawa, amazi arimo indimu n’ibindi biribwa birimo acide mu ifunguro rya mu gitondo bagirwa inama ko bajya basukura amenyo yabo nyuma nibura y’iminota mirongo ine nyuma y’uko bafata iryo funguro.

8.Kwihutira kubyukira ku byuma by’ikoranabuhanga

Iri ni ikosa rikorwa n’abantu benshi bitewe n’umuvuduko w’iterambere isi yacu igezemo ariko ni rimwe mu makosa akomeye ananiza umubiri wacu.Harimo kubyukira ako kanya kuri telefoni usoma ubutumwa bugufi, ku mbuga nkoranyambaga, ku mashini y’akazi ukiva mu buriri. Ahubwo ubu bushakashatsi bugira inama ko abantu bagomba kubanza kwitegura umunsi ibi ukabikora aruko winjiye mu kazi kawe ka buri munsi. Iri kosa hari n’abarigwamo bakibereye mu buriri.

9.Gutangira akazi nta gahunda ufite y’umunsi

Iri ni ikosa rikomeye kubyuka ukajya mu mirimo ya buri munsi utarategura gahunda yawe yose y’umunsi kuko akenshi hari igihe umunsi ukwiriraho nta kintu na kimwe ukoze gifatika, ubishoboye byuka wandike ku gapapuro gahunda yawe yose y’umunsi.

10.Gukangurwa n’inzogera y’isaha (reveille)

Abantu benshi bahitamo gukangurwa n’isaha cyane cyane bashyira mu matelefoni yabo ikagenda ivuga buri minota 15 bitewe n’uko isaha yo kubyukiraho umubiri uba utarayimenyera. Iki ni ikintu kibi cyane kinaniza umubiri umunsi wose, ahubwo abahanga batubwira ko umuntu yagombye kumenyereza umubiri igihe cyo kubyukiraho buri munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi 10 biteguye kugurishwa muri uyu mwaka wa 2021

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma ubona wisanze mu rukundo n’uwo mwahoze mukundana(Ex)