in

Dore ibintu bitagomba gushyirwa kuri status y’imbuga nkoranyambaga.

Nibyo koko ibishyizwe kuri status ya whatsapp cyangwa story ya facebook bimaraho amasaha 24 gusa bikavaho, ariko se muri ayo masaha 24 ibyo washyizeho wabanje kubitekerezaho? Hari ibintu byinshi tujya dupostinga ariko nyuma ugasanga ushatse kubisiba kandi wenda ubibona yabibonye, ubibika yabibitse.

Iyo byerekeye umubano wawe n’undi muntu ho, yaba uwo mwashakanye cyangwa se uwo mukundana, hari ibintu hagati yanyu utagakwiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

1. Impano zihenze

Yego wenda kuri wowe ubifata nk’ibisanzwe ariko buriya kuba waguriwe inzu y’akataraboneka, imodoka nziza se, kubishyira ku mbuga nkoranyambaga kenshi si byiza. Ibuka ko mu nshuti zawe harimo abarya biyushye akuya, kandi kuri bo iyo byabayobeye akenshi usanga kuri izi mbuga ari ho bahugira ngo bibarinde kwiheba. Uribaza gufungura agatungukira kuri iyo foto cyangwa video bitarushaho kumwongerera kwiheba aho kumuhumuriza? Erega ni no kwikururira abajura.

2. Gutandukana

Iki cyo benshi baragikora, ugasanga iyo ushwanye n’inshuti, mugiranye intonganya, uhita wirukira ku mbuga nkoranyambaga kwitotomba, kuvuga ko ibyanyu byarangiye, n’ibindi byinshi. Ibi rero ni ukwiteza abantu nubwo waba wumva ko bigufasha kwiyakira no gutuza ariko ndakurahiye nta bupfura burimo. Niba ushaka, hindura irangamirere wakoreshaga uvuge ko wongeye kuba ingaragu wenda, urekere aho birahagije

3. Amakuru bwite yerekeye umukunzi wawe.

Ese niba atabiguhereye uruhushya cyangwa uburenganzira, ni gute wifata ugapostinga amafoto cyangwa ubuzima bwite bwe? Ibyawe wabipostinga niba ushaka ariko kuba wapostinga umukunzi wawe werekana wenda aho aba, akazi akora, n’ibindi byo mu buzima bwe bwite, atabiguhereye uburenganzira ntabwo ari byiza.

4. Kumugaragaza muri gushwana

Kuba mwashwana cyangwa haba intonganya hagati yanyu ni ibintu bisanzwe, ariko kuba wafata videwo ari kwitotomba, kumufata amajwi ari kwitonganya cyangwa kuvuga nabi, warangiza ukabishyira ku mbuga nkoranyambaga, ntibikwiye rwose. Ibuka ko akarenze umunwa karushya ihamagara, hari igihe washaka kubisiba byarebwe n’imbaga kandi na we byamugezeho ugasanga bibaye bibi kurutaho

5. Amafoto y’ibanga

Hari ibintu biba hagati yanyu biba ari ibanga. Urugero ni amafoto mushobora kwifata muri gusomana, muri mu buriri se, n’andi yakabaye ari bwite hagati yanyu. Kuyatangaza ku mbuga nkoranyambaga si byiza na gato kuko rwose uretse kuba uri kwitamaza, nta nubwo ari umuco. Ese wibuka ko bishobora no kugera ku babyeyi cyangwa abana bawe? Bitekerezeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibintu by’Ingenzi abagore bakunda cyane iyo babikorewe n’abagabo babo.

Umuhanzikazi Sunny yasobanuye impamvu yiyambuye ubusa imbere y’abantu 1000