in

Dore ibintu 5 by’ingenzi wakora bigafasha batterie yawe kubika umuriro igihe kirekire

Ikoreshwa rya telefone ngendanwa rimaze gufata igice kinini mu mibereho y’abatuye isi muri iki gihe. Nubwo bimeze gutyo usanga benshi mu bazitunze bahora bivovotera batiri zabo kubera gushiramo umuriro vuba. Muri iki gihe usanga benshi mu batunze telefone zigezweho zo mu bwoko bwa Smartphone bigoranye kubabona batitwaje utwuma tubika umuriro [Power Bank] tubafasha gukomeza gukoresha telefone zabo mu gihe umuriro wa batiri zazo ushizemo. Iyo ugerageje kuganira na bamwe usanga baba bivovotera batiri zabo bavuga ko ari iza ntakigenda kuko zishiramo umuriro vuba nyamara ibi siko bimeze kuko byose biterwa nuko nyirayo ayitaho. Muri ino nkuru tugiye kugaruka ku bintu 5 umuntu yakora byafasha batiri ya telefone ye kubika umuriro bihagije.

1. Irinde gukoresha Power Bank

Abantu benshi usanga bakunda gukoresha power bank [utwuma tubika umuriro] nyamara inzobere mu bijyanye n’imikorere ya za batiri za telefone zivuga ko gukoresha Power Bank cyane bituma ubushobozi bwa batiri ya telefone yawe bugenda bugabanyuka.

2. Irinde gukoresha porogaramu za telefone zifite ubutumwa bw’amamaza Image result for iphone screen ads

Hari porogarumu zimwe na zimwe dukoresha muri telefone zacu usanga ziba zirimo ubutumwa bwamamaza ibintu bitandukanye, izi porogaramu ugomba kwirinda kuzikoresha kuko zituma telefone yawe ishyuha cyane bigatuma batiri yawe igenda yangirika gahoro gahoro.

3. Irinde gukoresha sharigeri zitagenewe gucomeka batiri y’ubwoko bwa telefone yawe 

Image result for iphone battery charger

Ni kenshi cyane uzabona abantu benshi iyo umuriro ubashiranye bahita bapfa gufata sharigeri iyo ariyo yose babonye hafi bakaba ariyo bakoresha mu gucomeka telefone zabo ku muriro. Ibi nabyo ugomba kubyirinda kuko buri telefone iba yarakorewe sharijeri yayo hagendewe ku bushobozi bwa batiri yayo , gukoresha sharijeri itarakorewe ubwoko bwa telefone yawe ni kimwe mu byangiza batiri yawe.

4. Irinde kurambika telefone yawe ahantu hashyushye cyane mu gihe uyicometse ku muriro

Iyo urambitse telefone yawe ahantu hashyushye cyane mu gihe icometse ku muriro bituma yuzura vuba kubera ubwo bushyuhe ariko akaba ari nako umuriro uhita ushiramo vuba , niba ucometse telefone yawe rero reba niba ahantu irambitse hadashyushye.

5. Irinde ko batiri yawe ishiramo umuriro burundu 

Image result for iphone battery low

Abantu benshi usanga bibuka gucomeka telefone zabo ari uko umuriro ushizemo burundu nyamara ibi sibyo kuko wagakwiye kuyicomeka isigayemo umuriro hagati ya 16 ni 10 ku ijana.

Source: eachamps.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gerard Pique niwe musore worohewe no gutereta umuhanzikazi Shakira (Iyumvire)

Dore ikimenyetso cyemeza ko Miss Sandra Teta agifitanye umubano wihariye na Derek