in ,

Dore ibintu 3 udakwiye gukora kuko bizaguteranya n’umukunzi wawe (Isomere)

Hari ubwo usanga abantu bakundana by’ukuri ndetse urukundo rwabo rukomeye ariko ugasanga hari utuntu tumwe na tumwe wakora tugahungabanya urukundo rwanyu mutabizi. Ibi ni ibintu 3 utagakwiye gukora kuko bishobora kwangiza urukundo.

1. Kumva ko uzategeka uko ukundwa

Ibi ni si byiza ku bantu bakundana by’ukuri kumva ko umuntu yifuza gutegeka uburyo we yifuzamo gukundwamo.Ibi nubikora bizasa nk’aho gukundwa kwawe ari wowe ubigiramo uruhare cyane maze umukunzi wawe ntabone ubwisanzure kuri wowe.

2. Ntugahore uratisha umukunzi wawe ubuzima wakuriyemo

Iki na cyo ni ikintu gishobora guhungabanya urukundo rw’abakundana ,usanga mu gihe afite uwo mukundana ahora umukangisha cyangwa amucyurira ushingiye ku buzima waba warakuriyemo ukiri muto aho guha umwanya umukunzi wawe. Ibi nubikora bizatuma umukunzi wawe yumva ko nta mwanya umuha kuko wihorera mu bihe byawe byashize aho kureba imbere ku hazaza hanyu.

3. Kumva ko ari wowe utekereza iby’ukuri

Kirazira kikaziririzwa kudaha agaciro ibitekerezo by’umukunzi wawe ukumva ko ari wowe utekereza bya nyabyo. Iyo abantu bakundana biba byiza iyo basangiye ijambo bakungurana ibitekerezo, kudaha umwanya umukunzi wawe ngo wumve igitekerezo cye ,bizatuma urukundo rwanyu rudatera imbere.

 

 

Written by Jean

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zinedine Zidane na Jose Mourinho bwa mbere mu mateka yabo basuzuguwe n’umukinnyi ukomeye

Dore abakinnyi 2 bakomeye Arsene Wenger agiye kugura nyuma yo gusinya amasezerano mashya muri Arsenal