in ,

Dore ibimenyetso simusiga byemeza ko Safi Madiba yatandukanye n’umukunzi we

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa ahagana muri 2015, kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru, bagaragaye kenshi bahuriye ahantu hanyuranye haba mu Rwanda, Parfine yaje gusura Safi cyangwa i Burayi bahahuriye.
Safi Madiba na Parfine Umutesi

Ugerageje gutera icyumvirizo ku cyaba cyatandukanyije Parfine na Safi bose usanga batinya kwerura ngo babivugeho. Ariko na none inshuti z’aba bombi zivuga ku itandukana ryabo zihamya yuko uyu mukobwa ari we wabibwiye abantu yifuza yuko abantu bose bamenya ko batandukanye kandi ko ibyabo byarangiye.

Ibi bishimangirwa nuko Parfine Umutesi yahise ajya kuri Instagram ye aho yari akunze gushyira amafoto ya Safi Madiba arayasiba ku buryo hasigayemo amafoto mbarwa, ibi bikaba bigaragaza ko yabitewe no gutandukana na Safi Madiba.

Source: inyarwanda.c

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere inkuru y’agahinda kuri Real Madrid yashimishije bikomeye abakinnyi ba Fc Barcelona mbere y’iminsi mike gusa ngo bahure

Dore undi mukinnyi wa Chelsea ukomeye wendaga kwerekeza muri Manchester United Imana igakinga ukuboko