Inkuru rusange
Dore ibihugu byazahajwe n’inzara ku rwego rwo hejuru muri Afurika

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri politike zijyanye n’imirire ku Isi, The International Food Policy Research Institute(IFPRI), yagaragaje ibihugu 10 byo muri Afurika bifite abaturage bazahajwe n’inzara kurusha ibindi, u Burundi buza ku mwanya wa mbere.
Hagendewe ku gipimo kigaragaza ikigero cy’inzara mu bihugu byo ku isi cyitwa The Global Hunger Index(GHI), hagaragajwe urutonde rw’ibihugu 10 byo muri Afurika, bivugwamo inzara ica ibintu, Kuri uru rutonde igihugu cy’u Burundi ni cyo kiza ku mwanya wa mbere, nyuma y’ibibazo by’umutekano mucye iki gihugu kimazemo igihe kitari gito.
1) Burundi (GHI: 35,6)
Igihugu cy’u Burundi kiza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu 10 bifite abaturage bazahajwe n’inzara ku buryo bukomeye mu gihe cy’imyaka 3 ikurikiranye. Nkuko bitangazwa na The International Food Policy Research Institute, mgo kimwe cya kabiri cy’abaturage b’i Burundi bafite ikibazo cy’inzara ndetse baba munsi y’umurongo w’ubukene, cyane cyane abatuye mu byaro. Ibi bituma u Burundi buza ku mwanya wa mbere mu bihugu bishonje muri Afurika ndetse no ku isi.
2) Érythrée (GHI: 33,8)
Igihugu cya Eritereya kiza ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde, ibi bikaba ngo biterwa nuko ingamba leta ya Eritereya ikoresha mu kurwanya inzara, ubukene, no kubaka ibikorwa remezo byabafasha kongerera igihugu ubukungu, ntizihamye kandi iki guhugu kimwe n’ibihugu bituranye nka Etiyopiya na Sudani, byazahajwe n’ubutayu ari nabyo bituma abaturage bibasirwa n’ibura ry’ibiribwa.
3) Ibirwa bya Comores (GHI: 29,5)
Iki kirwa kivugwaho kurangwamo abashaka guhirika ubutegetsi benshi, ndetse na politike ihora ihindagurika kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu mwaka w’1975. Kubera ikigero cy’abazahajwe n’inzara kiri hejuru, ndetse n’ubwinshi bw’impfu z’abana, ibyo byose bikajyana n’ubwiyongere bw’abaturage, byatumye Ibirwa bya Momores gishyirwa ku mwanya wa gatatu w’uru rutonde.
4) Sudani (GHI: 26)
Sudani iza ku mwanya wa kane nyuma yuko iki gihugu gicitsemo ibice bibiri, maze hakabaho Sudani y’Epfo na Sudani ya Ruguru, ibi bikiyongera ku kibazo iki gihugu gisanganwe cyo kwibasirwa n’ubutayu, ku buryo bitorohera abaturage kubona amazi no gukora ubuhinzi bw’ibibatunga, byatumye iki gihugu cyibasirwa n’inzara ku buryo bukomeye, bituma gishyirwa ku mwanya wa kane w’uru rutonde.
5) Tchad (GHI: 24,9)
Igihugu cya Tchad nacyo kirangwamo inzara yabaye akarande, ahanini kubera ko iki gihugu nacyo kikora ku butayu bunini bwa Sahel, ari nabyo bituma ubuhinzi bw’ibiribwa bugorana cyane kubera ibura ry’imvura rihoraho. Umwana umwe muri bane mu buregerazuba bwa Tchad, aba arwaye indwara ziterwa n’imirire mibi, ibi bigatuma habaho indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’impfu nyinshi.
6) Ethiopie (GHI: 24,4)
Etiyopiya ni kimwe mu bihugu bya Afurika birangwamo inzara ikomeye, aho leta ishora 16,5 ku ijana by’umusaruro w’imbere mu gihugu buri mwaka mu guhangana n’inzara. Iki gihugu kandi kirangwamo imyivumbagatanyo ya hato na hato ndetse n’umubare muto w’abaturage bageze mu ishuri, ibi byose bituma Etiyopiya iza ku mwanya wa 6 kuri uru rutonde.
7) Zambie (GHI: 23,2)
Kubera ikibazo cy’isubira inyuma ry’ubukungu, abaturage b’igihugu cya Zambiya bagwiririwe n’ubukene bukabije ku buryo mu gice kinini cy’icyo gihugu, abana baryaga inshuro imwe cyangwa ebriri gusa ku munsi. Nubwo babaga bariye hasigaraga ikibazo cyuko nta ntungamubiri zabaga ziri mu byo barya, bigatuma benshi barwara indwara z’imirire mibi.
8) Sierra Leone (GHI: 22.5)
Igihugu cya Sierra Leone kirangwamo inzara cyane cyane mu bana bari munsi y’imyaka 15. Ubukene buracyari akarande muri benshi mu baturage b’icyo gihugu cyane cyane mu bice by’iburasirazuba bw’amajyaruguru, aho abaturage batandatu mu icumi batungwa n’iyero(Euro) rimwe ku munsi.
9) Madagascar (GHI: 21,9)
Igihugu cya Madagascar ni kimwe mu bihugu bikora ku mazi, ariko gikunze guhura n’ibiza by’imyuzure, imiyaga ikomeye ndetse n’amapfa, ib bigatuma imyaka yahinzwe yangirika ku buryo buhoraho. Ibi kandi byiyongera ku ikoreshwa nabi ry’ubutaka ndtse n’isaranganyabukungu mu gihugu ritaboneye.
10) Central furika (GHI: 21,5)
Igihugu cya Repubulika ya central Afurica  kiza ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde, kikaba kirangwamo imivurungano ya hato na hato, ituma hari bamwe mu baturage bahungira mu yandi mahanga ndetse no mu nkambi zitandukanye zo mu gihugu. Abahinzi nabo bagahura n’ikibazo cyuko badahinga, niyo bahinze ntibabone uko basarura kubera izo ntambara zihoraho. Ibi rero bituma abaturage bahura n’ikibazo cy’ubukene n’inzara.
-
Imyidagaduro23 hours ago
Fiancée wa Meddy yerekanye ikintu gikomeye atandukaniyeho n’abakobwa benshi b’iki gihe
-
Imyidagaduro19 hours ago
The Ben ararye ari menge bitihise Pamella baramumutwara
-
Ubuzima20 hours ago
Wari uziko abantu bashobora kumatana barimo gutera akabariro?Menya icyo abahanga babivugaho.
-
Imyidagaduro24 hours ago
Supersexy yaciye amarenga yuko yaba atwite
-
Imyidagaduro10 hours ago
Diamond Platnumz yaraye asebereje Tanasha Donna imbere y’abafana be
-
Imyidagaduro8 hours ago
Social Mula yikomye Bruce Melodie amuziza kwishyira hejuru nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV
-
Hanze23 hours ago
Joe Biden yiseguye ku banyamerika kubera abasirikare be bafotowe basinziriye
-
imikino19 hours ago
Didier Gomez da Rosa wahoze atoza Rayon Sports yagizwe umutoza w’indi kipe ikomeye.