in

Dore ibibazo wagombye kubaza umukunzi wawe niba wifuza ko muzabana

Ni byiza kandi ni ingirakamaro ko wowe n’uwo mukundana mumenyana byimazeyo kandi mugomba kubwirana buri kimwe nta rwihishiro cyangwa ngo mutinyane, niyo mpamvu wakagombye kubaza umukunzi wawe ibibazo bimwe na bimwe, ibibazo byazagufasha gutegura neza no guteza imbere umuryango muba mwitegura kubaka.

ibibazo wagombye kubaza umukunzi


Dore bimwe mu bibazo ushobora kubaza umukunzi wawe mbere y’uko mubana:

  1. Ni iki wumva wazajya uhora ukora wishimisha nitumara gushinga urugo ?

Akenshi iki kibazo abakobwa benshi nibo bakunze kukibaza abahungu mbere y’uko babana . nubaza umuhungu iki kibazo ntuzatungurwe no kumva igisubizo aguhaye gitandukanye n’icyo watekerezaga, ahubwo umva icyo abivugaho.

Image result for best couples

2. Wumva kuri wowe ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu?

Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk’umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk’umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.

Related image

3. Ese ni iki gituma uzigama amafaranga?

Ibi bizagufasha kumenya agaciro umukunzi wawe aha amafaranga, icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzateza imbere umuryango wanyu ukabaho neza.

Image result for best couples

4. Ibibazo ku bijyanye n’imyemerere n’iyobokamana byanyu.

N’ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n’idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n’ubwo mudahuje idini n’imyemerere.

Image result for best couples


5. Ni hehe wumva wakwizihiriza iminsi mikuru?

Ntuzamubaze gutya bitari ukumenya aho yishimira kuba yakwizihiriza uwo munsi mukuru gusa ahubwo bizagufasha kumenya niba agufata nk’umwe mu bagize ubuzima bwe. Kandi na none uzamenya niba yishimira kwizihiza iminsi mikuru ari kumwe n’umuryango we. Iki ni ikibazo cy’ingenzi kuko hari byinshi uzahamenyera kuko hari ubwo usanga umugabo adakunda kujyana n’umugore we ahantu henshi mu ruhame rw’abantu. Rero ibi bizagufasha kumenya niba yishimira kuba yagira aho mujyana muri kumwe.

Image result for best couples


Mu kwitegura kubana kw’abakundana, wowe musore nawe nkumi, byagufasha cyane kuba washobora kubaza umukunzi wawe bimwe mu bibazo twavuze haruguru, ndetse n’ibindi byose wifuza wumva ko byakugirira akamaro muri iyo myiteguro mbere yuko mushinga urugo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Kim Kardashian yongeye gushimishwa no gushyira hanze ifoto ye yambaye ubusa buri buri (yirebe hano)

Reba udushya tudasanzwe tugaragara mu mashusho y’indirimbo “UMUTIMA WAWE” ya The Son dukomeje gutangarirwa n’abantu batari bake