in ,

Dore ibanga ry’icyateye Bruce Melody kumva ahuzwe Super Level burundu

ushaka amafaranga cyane kurusha kuzamura umuhanzi wabo byatumye Bruce Melody asezera muri Supel Level

Bruce Melody yabaye muri Super Level umwaka n’igice, mu gihe bari baragiranye amasezerano azamara imyaka ine akaza guseswa. Bruce Melody akimara kuva muri Super Level yatangiye gukurikiranwa n’inkiko, muri PGGSS 4 yegukanye ibikoresho bya muzika bitandukanye ndetse n’amafaranga, ariho Supel Level yaherega ivuga ko ibyo byose agezeho abikesha bo, ari nayo mpanvu bagomba kugabana inyungu.

Yaba amajwi n’amashusho yakoraga byose byabaga biri ku mutwe wa Super Level. Ubuyobozi bwa Supel Level bubonye ko uyu musore avuyemo kandi hari amafaranga abagomba batanze ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, ariko giteshwa agaciro tariki ya 18 werurwe 2015, urukiko ruvuga ko habuze ibimenyetso bishinja uyu muhanzi ko hari amafaranga agomba kubaha.

Bruce Melody avuga ko mu gihe cyose yabanye na Supel Level yababuzemo ubumuntu ahubwo abona ko bari bagamije amafaranga cyane kurusha gutegura aho yava, nk’uko yabitangarije KigaliToday.

Akomeza avuga ko kuva yatandukana na Supel Level, yatangiye gukorana n’abantu 4 atifuza gutangaza uko bakorana ndetse nicyo Contract ivuga. Avuga ko bafatanya mu bikorwa bye batagamije amafaranga cyane ahubwo bashaka iterambere ry’umuhanzi ndetse no gushaka aho amafaranga yava.

Ati ” Kugeza ubu nkorana n’abantu bane, ndi umuntu utabasha kwikorera ibintu byose kuko nsinabasha kwikorera iki ngo nkore na kiriya. Eeeeeh abo bantu nibo babikora byose…Wenda ubutaha nzakubwira byose n’icyo buri wese ashinzwe.

Bruce Melody avuga ko adakunda kurya wenyine ahubwo aba ashaka ko n’uwo bakoranye nawe agira icyo abona hagamijwe iterambere rya buri wese, ngo imbaraga ziri kumusunika ubu zitandukanye kure n’iza Super Level, kuko zitareba ku mafaranga kuburyo hari ibyo za kwica kugirango zibone amafaranga.

Ati ” Zirebera hamwe inyungu zanjye, zikanarebera hamwe aho amafaranga ashobora kuva. Management [abakurikirana inyungu] y’umwaka ushize irihariye yo yagomba no kwirengaza bimwe ariko amafaranga akaboneka mbere y’ibindi byose.”

Bruce Melody avuga ko igihe cyageze akabona nta nyungu yakuramo ahitamo gukuramo ake karenge. Ati “Nararebye nsanga nimba hari igipfuye ubu, ubutaha ntinandukana nabo byose nzabyirengera, ari nabwo nahatse abantu twakomezanya duhuje ibitekerezo, tunganya gukunda ibintu no kubishishikarira.”

Avuga ko abo bari gukorana ubu afite ijambo ndetse atanga igitekerezo ukuntu ibintu byagenda bitandukanye no muri Super Level. Uyu muhanzi avuga ko kuva yatangira gukorana nabo bantu nta kintu bari barye ndetse imwe mu mishinga bakoranye itarasohoka hanze ndetse ko hari byinshi bari gutegurira abafana babo kandi bazeye ko bikenewe nabo

Source: Umuryango

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zayn Went To New York Fashion Week To Remind Us He’s Still Hot AF

Irebere ibihe byiza byaranze urukundo rwa Knowless na Clement kugeza bashakanye (amafoto)