Inkuru rusange
Dore amwe mu magambo ugomba gukoresha mu gihe uganira n’umukunzi wawe (imitoma)

Imitoma ni kimwe mu buryo bwifashishwa kugirango ushimishe uwo ukunda kuko burya umutima ukunda rimwe na rimwe uba ukeneye amagambo aryoshye yo kuwuruhura. Aha rero hari amwe mu magambo wabwira umukunzi wawe akanezerwa ariko ukoresheje umunwa wawe udakoresheje telefone cyangwa se ibaruwa kuko burya iyo wivugiye ijambo n’akanwa kawe bituma uwo uribwiye arizirikana kurushaho.
Hano hari amagambo amwe n’amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima.
Mugihe muganira, mubwire uti:
•Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,
• Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye
• Imana yarakundemeye kugira ngo nguteteshe
• Urukundo rwawe rwarantwaye
• Nabaye nk’umusazi kubera wowe
• Sinshobora guhagarika kugutekerezaho
• Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe
• Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe
• Iyo turi kumwe numva ntekanye
• Namaze kuvumbura urukundo rw’ukuri muri wowe
• Nkunda kuganira nawe
• Nkunda uburyo unkunda
• Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye mu buzima bwanjye
• Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose
• Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye n’ibitekerezo byanjye byose
• Nzajyana nawe ku mpera z’Isi mu gihe uzaba ukinkunda
• Sinshobora kukurutisha amafaranga n’izahabu
• Nzemera guca mu bikomeye n’ibihome byose kugira ngo nzabane nawe
• Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba bishoboka
• Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha
• Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w’umunsi ukundi
• Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza
• Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyangwa mu ijuru
• Kugukunda bindyohereza ubuzima
-
Imyidagaduro13 hours ago
ShaddyBoo yisize amabara nyuma yo kubona ubukaka bw’abakinnyi b’Amavubi| intego ni ukubagwa inyuma
-
Imyidagaduro17 hours ago
Miss Naomie ahishuye umukunzi we mu kiganiro| uyu mukobwa burya arasetsa cyane (VIDEO)
-
Imyidagaduro15 hours ago
Umubyinnyi ukomeye mu itorero Urukerereza yasezeranye kubana akaramata n’umugabo we (AMAFOTO)
-
Izindi nkuru12 hours ago
Umupolisikazi yerekanye uburanga bwe abagabo bifuza gufungirwa aho akorera(AMAFOTO)
-
inyigisho21 hours ago
Ibimenyetso bizakwereka ko urukundo rwanyu rurimo kuyoyoka|mushake icyo mwabikoraho.
-
Hanze12 hours ago
Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n’amazina ye.
-
imikino16 hours ago
BREAKING NEWS: Sugira Ernest ntagikinnye umukino w’uyu munsi
-
imikino20 hours ago
Imyambaro amavubi araza kuba yambaye muri CHAN 2020 ikomeje guhabwa urwa menyo n’abatari bake.
none nko mugihe naho wasavye urukundo umukobwa kandi nyamukobwa ukamwereka vyukuri kumukunda muga agaca akwankira .Agaca akubwira kafise uwundi akunda kandi wa mwipfuza gose.none nkuwo mukobwa wumva woguma umurondera canke wopfuma uca ubiheba?