imikino
Dore amakuru ya Transfert agezweho ku mugabane w’Uburayi uyu munsi

Nkuko mubizi muri iki gihe amakipe yo kumugabane w’uburayi ashishikajwe no kugura ndetse no kugurisha abakinnyi kugirango arusheho gukomera.
Mu makuru ya transfert agezweho uyu munsi turasangamo aya ngaya:
– Kuri inkuru yambare igezweho ni iya Paul Pogba bivugwa ko mu minsi mike azaba muri Manchester United ku kayabo ka miliyoni 120 z’amayero. Ibi bikaba bizatuma ariwe aba mukinnyi uhenze ubayeho mu mateka ya football.
– Ikipe ya Juventus nimara kwakira ayo ma miliyoni iritegura guhita ihahamo rutahizamo Gonzalo Hugain, gusa President wa Napoli akaa akomeje kuvugako atabyemera nabusa.
– Rafael Varane w’ikipe ya Real Madrid yamaze guhakanira Jose Mourinho ko adashobora kumusanga mu ikipe Manchester United, ibi ngo Zidane yabigizemo uruhare rukomeye.
– Pep Guardiola biravugwa ko yifuza bikomeye umukinnyi Toni Kroos ndetse ngo Man City yiteguye gutanga miliyoni 60 z’amayero gusa Zidane we ntashaka kurekura uyu mukinnyi nubwo bivugwa ko ikipe ya Real Madrid yo ayo ma miliyoni itayitesha dore ko ngo yamaze gutegura uzasimbura Kroos ariwe Andre Gomes kuri miliyoni 50 z’amayero.
-Ikipe ya Lille ntishaka kurekura umukinnyi wayo Sofiane Boufal aho ngo yifuza ko yayikinira undi mwaka umwe akabona kugenda. Uyu mukinnyi usanzwe yifuzwa na Liverpool ndetse na Chelsea akaba yatangajeko kuguma muri Lille bitamugwa nabi nabusa.
-Juventus mu rwego rwo gushaka umusimbura wa Pogba ngo bashobora kugura Sissoko, Matic cyangwa se cyangwa se William Carvalho
-Ikipe ya Arsenal yo ngo kuri ubu iri kwiga ku buryo yagura abakinnyi Icardi ndetse na Carlos Bacca
-Ikipe ya Dortmund yamaze kwisubiza umukinnyi Gotze yari yaragurishije muri Bayern Munich muri 2013, ikaba yamutanzeho miliyoni 26 z’amayero
Bonus:
Cristiano Ronaldo ngo akomeje kwitoza yitegura kugaruka mbere y’uko umukino w Supercup uba.
-
Imyidagaduro22 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
imikino19 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
imikino9 hours ago
Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro7 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
inyigisho4 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
Imyidagaduro21 hours ago
Miss Naomie yatanze igisubizo gisekeje abajijwe akazi k’ikitegererezo kuri we
-
imikino21 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc
-
inyigisho5 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo