in ,

Dore amagambo Arsene Wenger yatangaje amutandukanya na Pep Guardiola

Image result for arsene wenger vs pep

Ntabwo ari ubwambere wumvishe ko umutoza wa Manchetser City,Pep Guardiola  atumvikana n’abakinnyi b’abanyafrika.Ibi ababivuga babihera ku ngero z’abakinnyi b’abanyafrica  bagiye bashwana nawe nka Yaya Toure  na  samuel eto’o..n’abandi.

Kuri ubu Yaya Toure yicaye ku gatebe ka Manchester City atari uko afite imvune cyangwa ashaje ahubwo bitewe n’ubwumvikane bucye bwaje hagati ye na Pep ,kuva uyu mutoza ageze muri iyi ikipe.

Ibi rero bitandukanye cyane n’imiterere y’umutoza w’ikipe ya Arsenal ,Arsene Wenger uvuga ko aho ageze ubu ,abakinnyi b’abanyafrica ngo babigizemo uruhare ruremereye.

Image result for alex iwobi
 Iwobi uvugwaho gukina nk’ibirangirire  nka  Jay-Jay Okocha na  Edgar Davids ubateranyije   hari

Wenger aganira na Arsenal.com  ntabwo yigeze  arya iminwa igihe yarabajijwe imibanire ye n’abakinnyi bakomoka ku mugabane wa Africa,ahubwo yatoboye aravuga yemeza neza ko mu myaka 20 amaze atoza nta na rimwe abakinnyi b’abanyafrica bamutereranye ngo ahubwo abakesha kuba ari umwe mu batoza bakomeye.

Wenger ati” kuva ngitoza mu Bufaransa,muri Monaco  nagiye mbabonana ubushake no guhatana bidasanzwe,bakina bataka kugeza ku munota wa nyuma,baraseka kandi ntibacika intege ,baramfashije mu mwuga wanjye wose w’ubutoza”

Ibi arabivuga nyuma yuko umukinnyi  Alex Iwobi ,ukomoka muri Nigeria amaze kugaragaza impinduka zikomeye mu ikipe ya Arsenal ndetse ubu ari mu bakinnyi Arsenal igenderaho mu kibuga

 

Image result for Jay-Jay Okocha
Jay-Jay
Image result for Edgar Davids
Edgar abeshi mumwibukiraho ko yakinaga yambaye amataratara

Mbere yuko Alex Iwobi  agera muri Arsenal  hanyuze abakinnyi nka  Nwankwo Kanu na  Kolo Toure…n’abandi aba kandi ngo bose banyuze umutoza Wenger.

Arsene Wenger reveals why he is such a fan of African footballers
Nwankwo Kanu ubwe akiri muri Arsenal yatwaye yatwaye ibikombe bya Championat 2 ndetse n’ibya FA bibiri.

 

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Kim Kardashian yanze kwambara umwenda w’imbere maze akorwa n’isoni

Amagambo Clement yabwiye Knowless ku munsi mukuru w’amavuko nta mugore utakwifuza kuyabwirwa