Featured
Dore amacouples y’ibyamamare bikomeye yasenyutse mu buryo bubi cyane (amafoto)
Kenshi na kenshi iyo abantu bakundana ,hari igihe biba ngombwa ko batandukana bitewe n’impamvu runaka, ndetse na nyuma yo gutandukana bakaba bakomeza kuba inshuti bisanzwe.
Gusa hari n’abandi batabigenza gutyo ahubwo ugasanga baranganye urunuka ku buryo bitapfa koroha ko bongera gusubirana muri abo rero harimo n’ibyamamare nk’uko tugiye kubireba hano.Dore amacouple ya bimwe mu byamamare bya Hollywood yagiye avugwa cyane ku Isi ko bakundana nyamara bakaza gutandukana nabi ku buryo bukabije.
1.Taylor Swift na Calvin Harris
Aba barakundanye ku buryo bwagaragariraga buri wese nyamara bashwanye nabi ku buryo Taylor yahise asanga undi witwa “Tom Hiddleston” kugira ngo akomeretse Calvin Harris.
2.Madonna na Sean Penn
Iyi couple na yo yaravuzwe cyane ndetse yari yarahawe akazina k’abyiniriro ka ” Poison Penns.” Nyamara nyuma batandukanye nabi.
3.Kim Kardashian na Kris Humphries
Iyi couple yagiranye ibihe byiza , Kim kardashian akaba yaratandukanye na Kris nyuma y’iminsi 72 bakoze ubukwe,ibintu byatunguye benshi.
4. Britney Spears na Justin Timberlake
Iyi couple yari nziza cyane ndetse bari babanye neza ku buryo gusa bashwanye bivugwa ko Britney yacaga inyuma Timberlake ndetse nyuma yo gushwana ntawongeye kuvugisha undi.
5. Chris Brown na Rihanna
I couple ya Rihanna ya Chris Brown iri macouple yagize hits cyane mu byamamare bya Hollywood, gusa Chris Brown yagiye afungwa kenshi bitewe n’amakosa ye ndetse no gukubita Rihanna akamugira inoge.
