in ,

Dore aho Rwatubyaye Abdul aherereye unamenye ibyo utigeze umwumvaho

aaoaaa-horz

Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi wakuriye mu ikipe ya APR FC, akaba ari nayo yakiniraga kugeza umwaka ushize w’imikino wa 2015/2016, ubwo byavugwaga ko yagurishijwe mu ikipe yo muri Slovakia, ariko bikarangira asinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports.

Ikiryabarezi, ni ijambo riri kugarukwaho cyane muri iyi minsi, akaba ubusanzwe ari ibyuma by’imikino y’amahirwe, abaturage bavugaga ko byabayogoje , bibarya amafaranga, bamwe bakabicikaho, bakabisigira abareezi.

Iri jambo kuri ubu rirakoreshwa cyane ku bantu bazana uburyarya ku bandi, bakaba babatwara imali, babaha serivisi itangana n’imali bajyanye.

Rwatubyaye Abdul, umusore ukiri muto w’umuhanga mu bakina inyuma, akaba aherutse gusohoka mu ndirimbo y’umuhanzi AmaG The Black, avuga ko yabaye ikiryabarezi ku bakunzi ba Rayon Sports.

Byaje kugenda gute kuri uyu mukinnyi muto w’umuhanga, aze kugera aho yitwa Ikiryabarezi ?

Rwatubyaye Abdul , yakuriye mu ishuli ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, kuva muri 2009, aho uyu musore yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko, (Yavuytse tariki ya 23 Ukwakira 1996).

Rwatubyaye Abdul ahanganya na Ismaila Diarra wakiniraga Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino

Rwatubyaye Abdul ahanganya na Ismaila Diarra wakiniraga Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino

Uyu mukinnyi yakuriye muri APR FC aza no gutangira kuyikinira, kugeza ubwo yazaga kujya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yari yitabiriye imikino y’abavuga urulimi rw’igifaransa yabereye i Nice , aza kuhatorokera, hari muri 2013.

Nyuma y’umwaka Abdul yagarutse mu Rwanda, asubira mu ikipe ya APR FC, akomeza gukina.

Kimwe n’abandi bana benshi bakuriye mu ishuli ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC, Abdul ntiyigeze ahabwa amasezerano yo gukinira APR FC agize imyaka 18.

Rwatubyaye yakuriye muri APR FC (Academie) anakinira ikipe nkuru

Rwatubyaye yakuriye muri APR FC (Academie) anakinira ikipe nkuru

Nyuma yo kumara imyaka 2 muri iyi kipe, akaza no kwigaragaza nk’umukinnyi mwiza mu bugarira, uyu musore yaje kubengukwa n’ikipe ya Topolocany yo muri Slovakia, kimwe n’abandi bakinnyi 3 b’abanyarwanda, barimo Iranzi bakinanaga, Omborenga wa Kiyovu Sports, na Kalisa Rachid wakiniraga ikipe ya Police FC.

Aba basore bigeze ko bajya i Burayi, Rwatubyaye yahuye n’ikibazo cyo guhabwa ibyangombwa (Visa) kubera ko yigeze gutorokera kuri uyu mugabane mu myaka 3 ishize.

Umuyobozi w’iyi kipe ya Topolcany, akaba yari yabwiye RuhagoYacu, ko bari gukora ibishoboka byose bakareba ko uyu mukinnyi yababarirwa kuko ibyo yakoze, yabikoze akiri umwana (Mineur), akaba yari afite icyizere ko yadohorerwa vuba, akaba yasanga bagenzi be i Burayi.

Abdul aba aciye ku ruhande asinya amasezerano muri Rayon Sports ?

Ubwo byatangazagwa ko byanze, uyu mukinnyi bagiye kumushakishiriza uko yazagenda, Rwatubyaye yatunguranye, Rayon Sports (Mukeba ukomeye wa APR FC) itangaza ko yamaze kumusinyisha amasezerano y’imyaka 2.

Abdul yagaragaye yambaye umwambaro wa Rayon Sports uriho numero 15, abayobozi bayo batangariza ibitangazamakuru ko uyu mukinnyi bamaze kunvikana, byarangiye yabaye uwabo.

Rwatubyaye yari yahawe nimero 15 muri Rayon Sports

Rwatubyaye yari yahawe nimero 15 muri Rayon Sports

Ku ruhande rwa APR FC aya makuru bayamaganiye kure, bavuga ko Abdul bamugurishije muri Slovakia, ibyo gusinyira Rayon Sports batabizi.

Abayobozi ba Rayon Sports bavuga ko baguze Abdul bagendeye ko uyu mukinnyi nta masezerano yari afite muri APR FC babizi neza.

Rayon Sports yanaje kuguramo abandi bakinnyi 2, APR FC ivuga ko ari abayo, ariko byaje kurangira FERWAFA yemeje ko ari abakinnyi ba Rayon Sports, icyo isabwa ari ugutanga indezo kuri APR FC (Iyi ndezo bavuga ko ari nayo bagomba guha APR kuri Abdul).

RuhagoYacu, mu gukomeza gukurikirana imenye ko aba basore nta masezerano bagiraga, yabajije bamwe mu bakiri muri APR FC, bavuga ko amasezerano bayahawe nyuma y’uko habaye iki kibazo, ubundi batayagiraga.

Abdul ntiyigeze agaragara na rimwe mu kibuga akinira Rayon Sports.

Rwatubyaye, bivugwa ko yari afite amasezerano yasinyiye ikipe ya MFK Topolcany, ariko ntaho yigeze agaragara na hamwe mu bitangazamakuru, gusa bikavugwa ko uyu musore yayasinye, dore ko yari yanatangiye gushaka ibyangombwa byo kugenda .

Byaje kuvugwa ko yajyanwe i Burayi, akaba ari gushakirwa ikipe muri Romania, Pologne, Quatar, n’ahandi.

Bamwe mu bari hafi y’uyu musore, bahamya ko Abdul atigeze ajya i Burayi, ahubwo yajyaga muri Uganda, akajya Kenya, akongera akagaruka mu Rwanda, ndetse n’ubu twandikaga iyi nkuru, umwe yahamirije RuhagoYacu ko Abdul ari mu Rwanda.

Ubwo Rwatubyaye yatorokaga, yari umukinnyi watijwe Isonga

Ubwo Rwatubyaye yatorokaga, yari umukinnyi watijwe Isonga

Rayon Sports ivuga ko itazi aho ari, APR FC na Topolcany ntacyo babivugaho.

Uganiriye n’abiyitirira uyu mukinnyi bose, nta n’umwe utunga agatoki aho uyu myugariro w’umunyarwanda yaba aherereye.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, umuyobozi waganiriye na RuhagoYacu, avuga ko kuva Abdul yasinya amasezerano akanga kwitabira imyitozo ndetse na shampiyona igatangira, nta n’umwe uzi aho aherereye ku ruhande rwabo.

Ku ruhande rwa Topolcany, umuyobozi w’iyi kipe avuga ko ntacyo yifuza kuvuga ku kibazo cya Abdul, ariko yongeraho ko Abdul ari i Burayi, ni ubwo adatangaza igihugu arimo.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, mu nshuro zose yaganiriye na RuhagoYacu, akabazwa iki kibazo yanze kugira icyo agitangazaho, avuga ko Abdul aria ho yagakwiye kuba ari.

Umwe mu bahafi mu muryango we, akaba mu ntangiriro z’iki cyumweru yarahamirije yatangaje ko Abdul ari mu Rwanda ndetse inshuti ze ngo zemereye Ruhagoyacu ko  ari kwitegura kujya gukina hanze mu kwezi kwa mbere.

Rwatubyaye yakiniye Amavubi kugeza muri Kamena 2016, mbere yuko iki kibazo kivuka

Rwatubyaye yakiniye Amavubi kugeza muri Kamena 2016, mbere yuko iki kibazo kivuka

Bivugwa ko APR FC yatsembye ko Abdul atazakinira Rayon Sports

Andi makuru avugwa ni uko APR FC yatsembye ko Abdul uko byagenda kose atakinira Rayon Sports.

Abdul amasezerano yasinyiye Rayon Sports avuga ko ikipe yari kumugura yagombaga gutanga miliyoni 15 Frw mbere y’uko shampiyona itangira, mu gihe shampiyona yaba yamaze gutangira, iyo kipe amafaranga yamutangaho, Abdul na Rayon Sports bayagabana bakaringanyiza, 50/50.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabwiye RuhagoYacu ko Nyirarume wa Abdul yaje gushaka abayobozi ba Rayon Sports akabasaba ko babishyura Miliyoni 10 Frw, bakamurekura.

Rayon Sports yarabyemeye, ariko iza kubwirwa n’umwe mu bakinnyi ko nibayemera Rwatubyaye arasubira muri APR FC.

Rayon Sports yabwiye uyu Nyirarume wa Abdul , ko ku girango bamurekure, ari uko bashyira mu masezerano ko Abdul, atarakinira indi kipe ya hano mu Rwanda, uyu agenda ubutagaruka.

Rwatubyaye bizagenda gute, ntazongera gukina ?

Nyuma yo kwandikirwa ubutumwa bwinshi, adasubiza, n’umurongo wa Telefoni we utariho, cyera kabaye Abdul, yaje gusubiza umunyamakuru wa RuhagoYacu.

Mu magambo macye yagize ati, «  Ndaho meze neza muvandimwe. Ndahari kabisa nta kibazo mfite. »

RuhagoYacu, yamubajije niba yarabujijwe kuganira n’itangazamakuru, arabihakana avuga ko ari icyemezo cye bwite.

« Nta muntu wambujije, ni nge wahisemo guceceka kubera ibi byose. Gusa ndahari meze neza, ntegereje ko transfer window (isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi) ifungura ubundi nkajya gukina, » Rwatubyaye.

Ku kibazo cy’amasezerano yagiranye na Rayon Sports, ni uko bizarangira, ntacyo yabisubijeho, arongera arituriza, uko yabihisemo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports bavuga ko ibya Abdul bari barabiretse, ariko igihe kigeze ko uyu musore bagomba kumurega mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports (ku ifoto: Gacinya uyobora ikipe, na Kimenyi uyobora umuryango) butangaza ko buzarega Rwatubyaye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports (ku ifoto: Gacinya uyobora ikipe, na Kimenyi uyobora umuryango) butangaza ko buzarega Rwatubyaye

Uwaganiriye na RuhagoYacu, akaba yavuze ko bagiye gusohora ibaruwa yereka FIFA, CAF na FERWAFA ko uyu yasinye amasezerano muri Rayon Sports akaza guta imirimo, nagira ahandi asinya bazabifata nko gusinyira amakipe 2.

Amategeko ya FIFA, avuga ko umukinnyi usinyiye amakipe 2, ahagarikwa imyaka 2 adakina, akanacibwa amande.

Rwatubyaye bizarangira gute ? Azakina mu Rwanda ? Azajya hanze ? Ese koko yabereye abaRayon ikiryabarezi ?

Iminsi izatubwira…

Src:Ruhaoyacu

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Aaron
Aaron
7 years ago

ko yikozeho bahuuuu!!

Iyumvire inkuru ibabaje y’urukundo ya Mariah Carey watandukanye n’umukunzi we mushya

Ese ni ibiki umukobwa yakurikiza kugirango amenye kwifotoza neza?