in ,

Dore abanyarwandakazi bakurura abagabo kurusha abandi mu Rwanda

U Rwanda ruzwi n’amahanga menshi ko ari igihugu gifite abakobwa beza, kuburyo n’ibyamamare byinshi biza mu Rwanda bihamya ko ubwiza bw’abanyarwandakazi ari umwihariko. N’ubwo abeza ari benshi, tukaba twabateguriye urutonde rw’abakobwa 10 b’ibyamamare bakurura abagabo kurusha abandi mu Rwanda.

Uru rutonde rwateguwe n’Umuryango, ariko hifashishijwe ibitekerezo n’amajwi y’abanyarwanda batandukanye bakurikira Umuryango.rw binyuze mu nzira z’imbuga nkoranyambaga, abakobwa batowe bakaba ari benshi ariko tukaba tubagezaho 10 ba mbere bari kuri uru rutonde rushingiye ku bitekerezo by’abasomyi.

1. Miss Mutesi Aurore

Mutesi Aurore

Mutesi Kayibanda Aurore uyoboye uru rutonde, yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, kuva icyo gihe agenda yitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye y’ubwiza ndetse akajya anayitwaramo neza, ndetse n’ubu aherereye muri Cote d’Ivoire aho yagiye guhagararira u Rwanda muri Miss District International. Uburanga bwe, imyitwarire ye, imyambarire n’uko agaragara muri rusange, nibyo byatumye ashyirwa ku mwanya wa mbere w’uru rutonde.

2. Butera Knowless

Butera Knowless nubwo atunzwe na muzika, ariko aherutse guca agahigo ko gukumira abakunzi be mu bukwe bwe (Ifoto/Ububiko)

Umuhanzikazi Butera Knowless, ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare bafite uburanga buzwi mu Rwanda ndetse no muri aka karere u Rwanda ruherereyemo. Igikundiro afite ntawatinya kuvuga ko kimufasha mu kwamamara kw’ibikorwa bye bya muzika, dore ko hari n’abamwikundira cyane wenda batanazi ibihangano bye. Uyu mukobwa yashyizwe ku mwanya wa kabiri w’uru rutonde.

3. Allioni

Allioni

Umuhanzikazi Allioni uzwi mu ndirimbo zitandukanye nk’iyitwa Umusumari, Karacyarimo n’izindi, aragenda atera imbere ariko muzika ye ntiramamara cyane. N’ubwo ariko atari icyamamare gihambaye muri muzika, ni umwe mu banyarwandakazi bazwi henshi ku bijyanye n’uburanga, kuberwa n’ibindi bituma arangaza abagabo batari bacye, ari nabyo bimushyira ku mwanya wa gatatu w’uru rutonde rw’abakobwa b’ibyamamare bakurura abagabo kurusha abandi mu Rwanda.

4. Princess Priscillah

Princess Priscillah

Umuhanzikazi Princess Priscillah azwi mu ndirimbo zitandukanye nk’iyitwa Itangazo, Mbabarira, akaba azwi kandi mu ndirimbo “Bagupfusha ubusa” yaririmbyemo inyikirizo, ubu iheruka ikaba ari indirimbo yitwa “Icyo mbarusha” aherutse gushyira hanze ari muri Amerika aho asigaye akurikiranira amasomo ye. N’ubwo atakiba mu Rwanda, uyu mukobwa ari mu bakobwa bagaragarizwa ko bafite igikundiro, ndetse iyo bivuzwe ko yaba akundana na King James bihesha uyu musore kubwirwa ko yitomboreye umukobwa w’uburanga n’imico myiza, ari nabyo bimushyira ku mwanya wa kane w’uru rutonde.

5. Tony

Tony Liliane Umutoni

Umuhanzikazi Tony ukorera muzika ye muri Touch Records i Nyamirambo, ntaramamara bihambaye cyane mu Rwanda mu bijyanye na muzika ariko kuva yashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yitwa « Sawa sawa », isura ye n’uburanga bwe byatangiye kubonwa n’abatari bacye. Nyuma kandi yagaragaye mu mashusho y’indirimbo « Niko nabaye » y’abahanzi benshi batandukanye, akaba ari nawe ugaragara asomana na Safi wo muri Urban Boys muri iyi ndirimbo. Nawe uburanga n’imiterere ye, byatumye ashyirwa ku mwanya wa gatanu w’uru rutonde.

6. Miss Mutoniwase Marlene

Miss Mutoniwase Marlene

Mutoniwase Marlene yabaye Miss Heritage Rwanda anaba igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda mu mwaka wa 2014. Uyu mukobwa kandi yaje no guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage International yabereye mu gihugu cya Afrika y’Epfo. Uburanga bw’uyu mukobwa, inseko ye n’imiterere ye, biri mu byatumye abasomyi b’urubuga Umuryango.rw bamushyira ku rutonde rw’abakobwa bakurura abagabo kurusha abandi mu Rwanda, akaba ari ku mwanya wa gatandatu.

7. Miss Sandra Teta

Sandra Teta yongeye gufungwa azira sheki

Uretse kuba Sandra Teta azwi nk’uwigeze kuba igisonga cya Miss w’icyahoze ari SFB, anazwi cyane igihe yakundanaga na Prince Kid ariko bakaza gutandukana, ubu akaba ari umukunzi w’umuhanzi Derek Sano; umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active. Uburanga n’imiterere by’uyu mukobwa, nibyo byabonywe n’abasomyi b’urubuga Umuryango.rw maze bamushyira ku mwanya wa karindwi w’uru rutonde.

8. Kirenga Saphine

Kirenga Saphine

Kirenga Saphine azwi nk’umukinnyi w’amafilime mu Rwanda, akaba amaze gukina amafilime atandukanye. Uretse n’ibi kandi, uyu mukobwa ajya agaragara mu bindi bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda, harimo nko kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye, iyo aheruka kugaragaramo ikaba ari iyitwa “Yantumye” y’umuhanzi King James. Nawe yashyizwe ku mwanya wa munani w’uru rutonde.

9. Uwase Samantha Ghislaine

Uwase Samantha Ghislaine

Uwase Samantha Ghislaine yabaye Miss w’icyahoze ari SFB mu mwaka wa 2013 ariko aza kwamburwa iri kamba ndetse anirukanwa muri iyi kaminuza azira gukopeza umuhungu byavugwaga ko ari umukunzi we n’ubwo nta gihamya yabitangiwe. N’ubwo yambuwe ikamba ariko, ntiyigeze yamburwa uburanga n’igikundiro agaragarizwa ari nabyo byatumye kugeza n’ubu abasomyi b’urubuga Umuryango.rw bamushyira ku rutonde rw’abakobwa bakurura abagabo kurusha abandi, akaba ari ku mwanya wa cyenda w’uru rutonde.

10. Miss Akineza Carmen

Miss Akineza Carmen

Akineza Carmen yabaye Miss w’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2014 ndetse anegukana umwanwa w’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2014. Igihagararo, imiterere n’uburanga bye, biri mu byatumye ashyirwa ku mwanya wa cumi w’uru rutonde. Mu bagabo bakuruwe n’uburanga bw’uyu mukobwa, harimo n’umuhanzi Kitoko Bibarwa bakundanaga cyane mu minsi ishize ariko ubu bikaba bigaragara ko urukundo rwabo rutagishyushye nka mbere.

Wowe ku ruhande rwawe, ninde ubona yakongerwa kuri uru rutonde ? Ninde uri kuru uru rutonde ubona adakwiye kurubaho?

Source: dove.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire amagambo yo kwishongora umukinnyi Sergio Ramos yavuze bikababaza bikomeye ikipe ya Fc Barcelone

Ibisabwa byose kugirango Neymar ave mu ikipe ya Fc Barcelona byagiye ahagaragara