in ,

Dore abanyarwanda babaye ibyamamare bitewe n’amagambo bavugiye mu ruhame akamamara cyane

Mu Rwanda hari abantu benshi bagiye baba ibyamamare ndetse n’ibirangirire cyane bitewe n’amagambo bagiye bavugira mu ruhame agatuma bamenywa n’imbaga y’abantu batari bake. Hano twabakusanyirije urutonde rw’abanyarwanda bagizwe ibyamamare bitewe n’amagambo bavugiye mu ruhame akamenywa na benshi.

3. Babou-G

Image result for babou g

Babou-G yamenyekanye cyane ubwo yagiranaga ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda aho yagiye asubiza akoresheje imvugo za ibaze nawe, salama wowe, sobanukirwa mbere yuko ngusobanurira n’izindi. Izi mvugo zagiye zamamara cyane n’uyu mugabo Babou-G yamamara atyo.

2. Uwase Hirwa Honorine (Igisabo)

Related image

Uyu munyarwandakazi yabaye icyamamare cyane hano mu Rwanda bitewe n’irushanwa rya Miss Rwanda 2017 aho yasubije agira ati :“Umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo” ku kibazo yari abajijwe n’umwe mu bakemurampaka ariwe Mike Karangwa, aha hari mu majonjora y’iri rushanwa. Miss Honorine yakomeje kwamamara cyane kugeza iri rushanwa rigeze ku musozo, aho yaje no kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2017 (Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi cyane mu mwaka wa 2017) bamwe banemeje badashidikanya ko yaryegukanye bitewe no kuba yaravuze ko umunyarwandakazi ari uteye nk’igisabo ibi bikaba byaranatumye ahita ahimbwa Miss Igisabo.

1. Mbabazi Shaddia (ShaddyBoo)

Yitwa Mbabazi Shaddia nushaka umwite ShaddyBoo, uyu akaba ari umunyarwandakazi umaze kuba icyamamare ku isi yose bitewe n’amagambo yatangaje ubwo yari muri interview kuri RoyalTV aho yavuze ko atazi koga ariko agakunda abantu boga no kumva odeur ya ocean. Iri jambo “ODEUR YA OCEAN” rikaba ryarafashe indi ntera cyane hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi kugeza ubwo abantu benshi basigaye barikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abantu benshi bakaba bahamya kuba ShaddyBoo yaravuze ngo akunda Odeur ya ocean aribyo byatumye aba icyamamare cyane muri iyi minsi.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umukunzi wa T.I yashyize hanze amafoto ye arimo kubyinisha ikibuno cye ahungabanya abatari bake (yarebe hano)

Isomere amagambo yuzuye imitoma yo ku rwego rwo hejuru Knowless yabwiye Clement ku isabukuru ye y’amavuko