in ,

Dore Abanyamideli bagiye guhagarara u Rwanda hanze (amafoto)

Abanyamideli batanu bakomoka mu Rwanda  aribo arimo Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D], Bashabe Kate, Georgie Ndirangu na Moise Turahirwa ndetse na Judith Heard ubikorera cyane muri Ugandabari mu batoranyijwe muri Afurika guhatanira ibihembo bya Abryanz Style&Fashion Awards bizatangirwa mu Mujyi wa Kampala.

akalaam-horz

Turahirwa ni umunyamideli  ufite inzu y’imideli yise ‘Moshions [Moses Fashions]’. Ahatanye mu cyiciro kimwe muri ibi bihembo cya ‘Fashion Designer of the Year., ari kumwe n’abahanzi b’imideli bakomeye mu karere

Judith Heard wabonye igihembo umwaka ushize, asanzwe ari umwe mu banyamideli bahagaze neza muri Uganda ari na ho abana n’umuryango we. Ari mu cyiciro kimwe cya ‘Best Dressed Celebrity’ ari nacyo ahuriyemo na Kate Bashabe washinze Kabash Fashion House.

George Ndirangu wo muri Kenya akaba n’umunyamakuru wa CNBC uba mu Rwanda, bamushyize mu cyiciro cy’abahagarariye iki gihugu mu banyamakuru bambara neza[Best Dressed Media Personality].

Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D] uri mu banyamideli bari kuzamuka neza mu Rwanda yatoranyijwe mu cyiciro ‘East African mising Model of the year’. Uyu amaze kwiyerekana cyane mu bikorwa byo kumurika imideli no gutanga amanota mu marushanwa ya Nyampinga anyuranye abera mu Rwanda.

Ibirori byo gutangaza abatsinze bizaba kuwa 9 Ukuboza 2016 muri Kampala Serena Hotel.

Ntabanganyimana Jean de Dieu [Jay D]

Moise Turahirwa

Judith Heard Kantengwa

Kate Bashabe washinze Kabash Fashion House

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere inkuru iteye impungenge zikomeye ku bakunzi ba Cristiano Ronaldo

Dore ibyo utabwiwe kuri Illuminati n’imikorere yayo