in ,

Dore abanyamakurukazi 5 bakundwa n’abantu benshi mu Rwanda kubera amajwi yabo meza cyane

Mu Rwanda hari abanyamakurukazi benshi cyane gusa hari abakurura abumva ibitangazamakuru cyane kubera amajwi yabo meza cyane. Hano twabakusanyirije urutonde rw’abanyamakurukazi 5 bakurura abantu kurusha abandi kubera amajwi yabo meza cyane.

1. Sandrine Isheja Butera

Sandrine, ukorera KISS FM aza ku isonga mu gukundwa na benshi cyane mu Rwanda kubera ibiganiro byiza akora ndetse n’inama agira abantu benshi zigiye zitandukanye zikundwa na benshi kubera n’ijwi ryiza cyane yigirira.

2. Antoinette Niyongira

Antoinette nawe ukorera KISS FM akundwa cyane na benshi kubera ijwi ryiza rye ndetse n’ibiganiro akora byiza ibyinshi byiganjemo iby’uko ubuzima busanzwe bw’abantu byaba bwiza bitewe n’amafunguro abantu bafata buri munsi ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima busanzwe nko kwambara n’ibindi.

3. Michele Iradukunda (Michou)

Michele Iradukunda bakunze kwita Michou ukorera RBA nawe akundirwa ijwi rye ryiza cyane ndetse n’ibiganiro akora by’umwihariko ikiganiro cya Samedi detente akorana na bagenzi be Gerard Mbabazi na Epa Ndungutse kuri Radio Rwanda buri wa gatandatu ku mugoroba.

4. Egidie Bibio Ingabire

Egidi Bibio, ukorera RBA nawe akundwa na benshi kubera ijwi rye ndetse n’ibiganiro biryoshye ategurira abakunzi ba RBA by’umihariko amakuru mu kinyarwanda.

5. Asna Ashanti Umumararungu

Ashanti ukorera Kiss FM nawe benshi bavuga ko afite ijwi ryiza akaba ari nacyo ahanini bamukundira gusa banakunda ikiganiro cyiza akorana na Uncle Austin kiba kiganjemo inama nziza z’ubuzima busanzwe ndetse n’amakuru atandukanye y’ibyamamare.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bonheur bow
6 years ago

mwibeshye kuko kiss fm igice kinini cyuRwanda nticyiyumva keretse niba bakunzwe i kigali bazigane kt Radio ubu yumvikana hose hariyo umunyamakuru ufite akajwi keza witwa natacha

Bonheur bow
6 years ago

kiss fm ntiyumvikana mu Rwanda hose rero mwibeshye

Umva agashya Olvis wo muri Active yakorewe kuri radio ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko

Liverpool igiye kugura umukinnyi uhenze kurusha abandi mu mateka yayo yose