Connect with us

Imyidagaduro

Dore abakobwa b’ibizungerezi bigeze kuvugwa mu rukundo n’umuhanzi King James (AMAFOTO)

Published

on

Umuhanzi King James ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda akaba ari numwe mu bahanzi nyarwanda binjiye cyane mu mitima y’abanyarwanda kubera indirimbo zitandukanye zirimo ubutumwa bufasha yagiye akora by’umwihariko izerekeye urukundo. Mu myaka yashize uyu muhanzi yakunze kugenda agarukwaho cyane, aho yagendaga avugwa kuba mu rukundo n’abakobwa batandukanye b’uburanga buhebuje.

Dore urutonde rw’abakobwa bavuzweho gukundana na King James mu myaka yashize:

1.Princess Priscillah

Uyu muhanzikazi kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yavuzweho gukundana na King James ahagana mu myaka ya 2011-2012. Urukundo rw’aba bombi rwaravuzwe cyane, ndetse rimwe na rimwe King James akajya kureba Priscillah muri Amerika kugeza nubwo amushyize mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘NDAGUTEGEREJE’.

2. Butera Knowless

Butera Knowless kuri ubu wamaze kurushingana na Producer Clement ndetse bakaba baranabyaranye umwana na we yavuzwe cyane ko yakundanaga na King James, ubwo Knowless yari amaze gutandukana na Safi Madiba na we bakanyujije.King James na Butera Knowless bakundaga gusohokana cyane ari nabyo byatumaga benshi bashimangira ko bakundana, ndetse byigeze kuvugwa ko impamvu King James yasezeye muri Kina Music ari uko Clement yaramaze kumutwara Butera Knowless.

3. Meek Rowland

Meek Rowland ni umuhanzikazi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu nawe yigeze gushyira hanze amafoto yishimanye cyane na King James maze benshi batangira guhwihwisa ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo rw’ibanga, gusa mu bisobanuro King James yatanze yavuze ko ngo bahujwe no gufata amashusho byonyine.

4. Ishimwe Elcy

Uyu mukobwa na we yavuzweho cyane kuba umukunzi wa King James ndetse n’inshuti zabo zikajya zihamya neza ko bakundana, ibi byatewe n’uko ngo King James yakundaga gusura cyane uyu mukobwa ku ishuri ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.Gusa byaje kurangira uyu Elcy ashyize hanze umusore mushya bakundana ndetse kuri ubu we n’umugabo we batuye muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse kugeza ubu banabyaranye umwana umwe.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar