in ,

Dore abakinnyi bitezwe guhindura amakipe kuri uyu munsi wanyuma w’igura n’igurishwa ry’uku kwezi

Top tonight transfers

Kuri uyu mugoroba i saa sita zijoro igura n’igurishwa ry’abakinnyi ku mugabane w’uburayi rirasozwa gusa nkuko bimenyerewe umunsi wa nyuma w’iri soko ukunda gutungurana cyane bitewe n’uko ibiciro by’abakinnyi bikubitwa ishoka kugirango amakipe yose abashe kwihahira kandi adahenzwe nkuko biba bimeze mu mizo yaryo ya mbere.

Muri iyi nkuru tukaba twabashakishirije abakinnyi bashobora guhindura amakipe ku buryo butunguranye kandi bitarigeze bivugwa cyane:

1.David Luiz umukinnyi ukinira PSG ashobora kwerekeza aho yahoze i London muri Chelsea Fc nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru sky sport kuri miliyoni 25 z’amapound.

Image result for david luiz

2.Mussa Sissoko umufaransa ukinira ikipe ya Newcasttle mu cyiciro cya kabiri muri champiyona y’abongereza ntagihindutse ashobora kwerekeza mu ikipe ya Tottenham Hotspurs.

Image result for Moussa sissoko

3.Jack Wilshere umwongereza ukinira ikipe ya Arsenal,niba nta gihindutse kuri uyu mugoroba ashobora kurangizanya n’ikipe ya As Roma ku ntizanyo y’umwaka umwe.

Image result for jack wilshere

4.Sheyi Emmanuel Adebayor umunyatogo waciye mu makipe akomeye ari gushakishwa bikomeye n’ikipe ya Fulham yo mu cyiciro cya kabiri.

Image result for emmanuel adebayor

5.Adama Traoré Diarra umunya espagne ukinira ikipe ya Aston Villa biteganijwe ko agomba kwerekeza mu ikipe ya Middlesbrough mu cyiciro cya mbere muri champiyona y’ubwongereza.

Image result for adama traore

6.Joe Hart umukinnyi w’umwongereza wafatiraga ikipe ya Manchester City akaba yamaze kwerekeza mu ikipe ya Torino ku ntizanyo y’umwaka.

Image result for Joe hart

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nturagendera mu ndege na rimwe? Menya ibi bikurikira

Mu Mfuruka by Diplomate