imikino
Dore abakinnyi bashakishwa na Arsenal,Liverpool na Manchester United ,kugira zirusheho kwiyubaka!

Ushobora kuba ukunda umupira w’amaguru ndetse uri n’umufana ukomeye ariko ukaba utaze abakinnyi ikipe yawe iri kureshya ,ntukajye kure ya YEGOB kuko izajya iguha urutonde rushya buri uko umunsi utashye,Reka tukubwire abakinnyi bari gushakwa na Arsenal,Liverpool na Man u nk’uko Ibinyamakuru byinshi byo mu bwongereza biri kubitangaza.
Pierre-Emerick Aubameyang
Uyu Pierre ufite amamuko muri Gabon ari kureshywa cyane n’amashitani atukura ariko ngo siyo yonyine nk’uko Mubyara we yabibwiye Manchester Evening News  ngo arashaka kuva mu budage  aho yakinaga nk’umwataka mu ikipe ya Borussia Dortmund,maze akiyizira mu Bwongereza aho umupira uryoha mu magambo no mu kibuga.
Alvaro Morata
Morata ngo yiteguye gusohoka muri Yuventus yemye ,nk’uko aherutse kubitangaza ngo Premier League ni icyerekezo kizima,ubu ashobora kuyizamo byihuse,ku myaka ye 23 ashobora ngo kuzaba umwataka muzima Abarashi bahoze banyotewe.
Shane Long
Uyu Long ku ncuro ya mbere yastinze ibitego 10 muri EPL,umugabo utoza Tottenham ,Mauricio Pochettino yateye ijisho  Long w’imyaka 29 maze yiyumvamo ko agomba kumugurira Southampton byanze bikunze,ariko siwe gusa kuko ngo na jurgen Klopp amubonamo igisubizo cy’ibitego byarumbye muri Liverpool.
Wojciech Tomasz Szczęsny
uyu n’intizanyo ya Arsenal muri A.S Roma,ubu Arsenal ngo ntabwo ikimukeneye ,ahubwo ishaka kumvikana na Roma, kugira imwigumanire nk’umuzamu wayo bwite.
Mario Gotze
“Umudage  watakira Bayern,Mario ngo ari mu nzozi za Klopp cyane ku buryo bikunze yazagaragara i Anfield bidatinze “ayo n’amagambo y’umwanditsi wa Mirror Liam Corless
Kalidou Koulibaly
Kalidou myugariro wa Napoli,ngo ahanzwe ijisho na Arsenal nk’uko Telegraph ibitangaza,Uyu munyasenegal ngo Arsenal yiteguye kumutangaho miliyoni 20 z’ama Euro.
Zlatan w’imyaka 34 arifuza kwerekeza muri Malmo,nyuma yuko amaze gukinira ikipe ya Suede ari naho akomoka ,ubwo Suede yakinaga na  Slovenia Muri Euro ngo yabwiye abafana ba Malmo ko atarabakuraho umutima ,ahubwo bakwiye kumwihanganira gato akaza.ariko ntiwibagirwe ko Mirror yari yavuze ko na Man U imwifuza cyane.
Uru rutonde ntabwo rurangiriye aha! wowe  ntujye kure
-
Ubuzima21 hours ago
Menya impamvu itangaje ituma zimwe muri hoteli zishyira ibinini mu mafunguro y’abantu.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Dore umukobwa mwiza watwaye umutima w’umunyarwenya Arthur Nkusi (AMAFOTO)
-
Imyidagaduro12 hours ago
The Ben na Miss Pamella bashyize hanze itariki y’ubukwe bwabo.
-
Imyidagaduro7 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umunyamakuru Tidjara, uherutse gusezera kuri RBA, yaturitse ararira mu kiganiro| umukobwa we yamutomagije karahava (VIDEO)
-
Imyidagaduro18 hours ago
Umunyamakuru wa RBA uherutse kwambikwa impeta yahishuye uburyo yarijijwe na fiancé we|Avuga no ku bukwe bwe (VIDEO)
-
imikino12 hours ago
Umukunzi wa Yannick, yashyize ahagaragara video bari gusomana amushimira ibyo yamukoreye
-
Imyidagaduro16 hours ago
Bwa mbere umunyarwenya Arthur Nkusi avuze ko afite umukunzi anavuga izina rye