in ,

Dore abahanzikazi nyaRwanda barisha iturufu y’ikimero mu kwigwizaho abafana (amafoto)

Uko iminsi yicuma niko usanga abenshi mu bahanzi nyarwanda batera imbere ndetse bakanatungwa no kuririmba hari n’abemeza ko bamwe mu bahanzikazi nyarwanda batazi kuririmba ariko bakigwizaho abafana ku bw’ubwiza bwabo.

12074943_760125447447466_3605601199764962313_n

Akenshi iyo witabira ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu,utungurwa no kubona hari abahanzikazi bagera kurubyiniro abitabiriye igitaramo ukagira ngo barabonekewe bitewe n’ibyishimo baba bamufitiye ugatungurwa kandi no kubona hari ugera kurubyiniro bamwe bagasohoka bakagaruka yururutse.

Ushobora kwibaza uti ese ibi byaba biterwa n’iki?Mu kiganiro Kigalihit.rw twagiranye n’abakurikiranira hafi muzika nyarwanda Nyamirambo mu mujyi wa Kigali bemeje ko biterwa n’ubwiza,imyifatire yo kurubyiniro  bamwe baba bafite hakiyongeraho ibihangano byabo.

1426843977_allioni

Muhamedi  Rashidi yagize ati:”Ebana, umuhanzikazi udafite ubwiza ndetse ngo amenye gushyiramo ibirungo ntakigenda,nta ninyinya twamwereka”.

Kubwimana Aniane nawe yagize ati:”Kabisa bamwe mu bahanzikazi bazi kuririmba bakaba nabeza cyane bakanaryohereza  ababareba kurubyiniro no mu mavideo y’indirimbo zabo.”

dsc_0293-2

Dufatiye urugero ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba ryitabirwa n’umubare munini w’abahanzi ku mpande zombi,utungurwa no kubona hari umuhanzikazi ufite ibihangano bikoretse ariko yagera kurubyiniro akavugirizwa akamo boshye babonye umuvura kabuhariwe.

9766527f2b5d3e95d4a733fcfb77bd7e

Hakaba n’ugera kurubyiniro nta n’igihangano azwimo agahabwa impundu umudiho ugataha ari nako babyigana bagamije kumukoraho ku bw’ubwiza bwe,imiterere y’umubiri n’uko yambaye bamwe bakabirazwa rukaburagica.

Uru ni urutonde rw’abahanzikazi bakunzwe cyane ku bw’ubwiza bwabo n’imyambarire kurubyiniro.

1.Alioni

Résultat de recherche d'images pour "allioni rwanda"

2.Butera Knowless

knowless

3.Priscilla

priscillah

4.Greta Gigi

gretta

5.Asinah

umuhanzikazi ASINAH
umuhanzikazi ASINAH

 

 

Aba ni bamwe mubahanzikazi nyarwanda umuntu yafatiraho urugero rwo kubyaza umusaruro impano yabo dore ko uretse amafaranga bahembwa nyuma yo kuririmba n’ayo bafatira kurubyiniro aba ari menshi.

 

source: kigalihit.rw

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndashaka guha isomo APR FC “- Rwigema Yves

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza FA ryiganye FERWAFA yo mu Rwanda