in ,

Dore abahanzi nyarwanda bamaze guca agahigo kuri Youtube

 

Abahanzi-babamaze-guca-agahigo-kuri-Youtube-696x416

Uko iminsi igenda yicuma ni ko abahanzi nyarwanda bagenda basobanukirwa gukoresha urubuga rwa Youtube mu gukwirakwiza amavideo yabo, nubwo urugendo rukiri rurerure.

Nyuma yo kunengwa kutagira imiyoboro (channels) ya Youtube yabo bwite, bamwe na bamwe ubu barayifite; indirimbo nticyishimira kuzibona ku miyoboro y’abandi gusa.

Usibye gukwirakwira kw’indirimbo, iyo umuhanzi kanaka afite channel ye indirimbo ze byorohera abazishaka kuzibona, kurusha uko wasanga zitatanye kuri channels z’abandi.

Kugira channel ya Youtube ku muhanzi binamufasha kwinjiza amafaranga kuko Youtube yishyura abantu bafite channels zikora cyane. Iyo umuhanzi ahaye indirimbo undi muntu hishyurwa nyiri channel.

Twagerageje kureba indirimbo zagiye zirebwa n’abantu benshi kuri Youtube. Ziganjemo iz’abahanzi bakorera umuziki mu mahanga nka Meddy na The Ben.

Aha turazigaragaza tutitaye ku gihe zagiriye kuri Youtube, ahubwo twitaye gusa ku kuba zimaze gusurwa n’abahanzi basaga miliyoni, ikindi gifatwa nk’ikidasanzwe kuko indirimbo z’abanyarwanda zimaze kurebwa n’abantu benshi gutyo ari nke cyane, ugereranyije n’iz’abahanzi bo mu mahanga.

Meddy ni we muhanzi uyoboye abandi mu Rwanda mu kugira indirimbo zarebwa na benshi kuri Youtube.

1. Nasara

Amashusho y’indirimbo Nasara ya Meddy, yageze ku rubuga rwa Youtube kuri shene ya PressOne ku itariki ya 28 Ugushyingo 2013, kuva icyo gihe imaze kurebwa n’abasaga miliyoni imwe n’ihumbi magana atatu.

2. Burinde bucya

Amashusho y’indirimbo Burinde bucya na yo ya Meddy aza ku mwanya wa kabiri mu yamaze guca agahigo kuri uru rubuga.

Iyi ndirimbo yageze ku rubuga rwa Youtube ku itariki ya 6 Mutarama 2015, ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni imwe n’ihumbi magana abiri.

3. I’m in love

Indirimbo y’umuhanzi The Ben ni iyo iza ku mwanya wa Gatatu mu ndirimbo zarebwe cyane ku rubuga rwa Youtube. Iyi ndirimbo yageze kuri uru rubuga tariki ya 27 Ukwakira 2012.

Kuva yagera kuri Youtube imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi ijana.

4. Nka paradizo

Indirimbo yitwa Nka paradizo yaririmbwe n’abahanzi b’Abanyarwanda babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari bo Meddy ndetse na Priscillah.

Iyi ndirimbo kuva tariki ya 6 Gicurasi 2015, imaze kurebwa n’abarenga kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana (1,114,445).

5. Ntacyo Nzaba

Indirimbo yitwa Ndacyo nzaba ni iya Meddy afatanyije na Adrien, aba bombi babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo iri mu zihimbaza Imana (gospel). Kuva yagera ku rubuga rwa Youtube tariki ya 5 Mata 2015 imaze kurerwa n’abasaga miliyoni imwe.

6. Si byo

Indirimbo Si byo n’iya Meddy afatanyije na Kitoko, yageze kuri Youtube tariki ya 26 Kamena 2015. Na yo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni (1,033,587).

7. Indoro

Indirimo Indoro yaririmbwe n’itsinda rya Charly na Nina rifatanyije na Big Farious wo mu Burundi.

Amashusho y’iyi ndirimbo yageze ku rubuga rwa Youtube tariki ya 30 Ugushyingo 2015, kugeza ubu amaze kurebwa n’abarenga miliyoni (1,051,216)

Aba bose, kugira ngo bagere kuri uru rwego byatewe n’uburyo indirimbo za bo zakunzwe ndetse n’uburyo bagiye bazishyira ku mbuga nkoranya mbaba nka Facebook, Instagaram na za WhatsApp.

Kuva uru rubuga rwa Youtube rwatangira mu 2005, amashusho y’indirimbo yitwaGangnam style ya PSY wo muri Koreya ni yo yarebwe n’abantu benshi.Yarebwe n’abarenga miliyari ebyiri.

Source : Izubarirashe

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amafoto utazi akakaye yaranze umuhanzikazi Allioni ku rubyiniro mu bihe bitandukanye

Miss Mutoni Balbine yiyeretse abafana be mu buryo budasanzwe batari bamumenyereyeho (amafoto)