Imyidagaduro
Dorcas na Vestine mwakunze bagarutse mu biruhuko| batunguwe nuko babaye ibyamamare bari ku ishuri| Habuze gato ngo bakorere igitaramo muri Kigali Arena

Abahanzikazi Dorcas na Vestine bamamaye cyane kubera indirimbo yabo bise “Nahawe ijambo” batunguwe cyane nuko babaye ibyamamare batabizi babitewe n’indirimbo yabo “Nahawe ijambo” mu gihe bari bari ku ishuri. Nkuko aba bakobwa babitangaje mu kiganiro THE CHOICE bagiranye na M Irene akaba ari n’umujyanama (manager) wabo, bavuze ko bakimara gukora indirimbo yabo Nahawe ijambo bumvaga itazarebwa n’abantu barenga ibihumbi icumi (10k views) gusa nabo batunguwe n’ukuntu yakunzwe ndetse ikanarebwa n’abantu benshi kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ebyiri n’igice (more than 2.5m views), ibi akaba ari ibintu bashimira Imana cyane. Dorcas yagize ati: “Numvaga nikabya izarebwa n’abantu ibihumbi icumi”. Vestine yagize ati”Njyewe nakurikiranaga ukuntu irebwa kuri YouTube nkashimira Imana, ni ubuntu bw’Imana”.
Muri iki kiganiro, M Irene yahishuye ko aba bakobwa bari bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena gusa ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zidatuma abantu benshi bateranira hamwe mu bitaramo ndetse no mu bindi birori bihuruza imbaga. Nubwo iki gitaramo kitabaye ariko kuri ubu aba bakobwa bagarutse mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri ndetse barimo gutegurira abafana babo indirimbo nshya bise “Papa” izasohoka mu minsi ya vuba ndetse bafite n’indi mishinga myinshi ijyanye n’umuziki wabo.
Indirimbo Nahawe Ijambo ya Dorcas na Vestine:
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda23 hours ago
Inkuru ibabaje: I Kigali umusore ariyahuye nyuma yo kwanduzwa SIDA n’umukunzi we.
-
Mu Rwanda21 hours ago
Rwanda: ku myaka 20 agiye kurushingana n’umugore w’imyaka 50 |hari abamwita umukecuru|Basomanye turumirwa
-
Imyidagaduro13 hours ago
Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we
-
Utuntu n'utundi17 hours ago
Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.
-
Izindi nkuru20 hours ago
Umubyeyi yataye ubwenge ubwo yumvaga ko umuhungu we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri .
-
Mu Rwanda16 hours ago
Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.
-
urukundo3 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda15 hours ago
Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.