in

Donny van de Beek wa Manchester United agiye kumara umwaka adakandagira mu kibuga

Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester United Donny van de Beek  agiye kumara umwaka urenga hanze y’ikibuga nk’uko byemejwe n’abaganga b’ikipe .

Ibi bije nyuma y’umukino wabaye kuwa kabiri wari wahuje Manchester United na  Bournemouth ,umukino waje kurangira Manchester inatsinze ibitego 3-0 ,bitsinzwe na Marcus Rashford ,Casemiro, na Luke shaw.

Icyakora nanone ni umukino utararangiye neza ku ruhande rwa Donny Van ,kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye uyu mukinnyi agiriyemo imvune yatewe na  Marcos Senesi wa Bournemouth kuri tackle yari amuteye.

Ni imvune itarabaye nziza kuko akagaru ka Van kahise kareba inyuma ,ndetse kugeze kuri ubu abaganga babahanga muri Manchester United bakaba bavuze ko iy’imvune izatwara Van igihe cy’umwaka adakina ,nyuma yaho akaba yakongera kugaragara mu kibuga cyane ko kuri ubu agiye kwitabwaho.

Donny Van de Beek azamara umwaka adakina
Donny Van de Beek azamara umwaka adakina

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Egide
Egide
1 year ago

Birababaje cyane😟 nkange umukunzi wa Manchester united

Umugore w’umuherwe watunguranye mu Rwanda yagaragaye yasinze ari kudandabirana (Videwo)

Dore ubwoko bw’ibiryo ugomba kujya urya nyuma yo gutera akabariro