in ,

Donald Trump watorewe kuyobora USA ,abirabura bagahinda imishyitsi ni muntu ki ?

Hashize iminsi izina Donald Trump ryumvikana mu binyamakuru bitandukanye ahanini mu nkuru zijyanye n’amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko zose zigashingira ku ihangana rikomeye ryarangwaga hagati y’umugabo  na Hillary Clinton. Hari  mbere yuko Trump akubita incuro Hillary mu matora rusange yabaye kuri iyi taliki ya 08/11/2016 maze abatuye Amerika bakagaragaza ko bashaka uyu mugabo muri White House

.

Ntakabuza umunyamerika wese  uciye ubwenge ubu yamaze kumenya ko Donald Trump ari we mukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse byababaje bamwe abandi birabashimisha.

Mu babaye harimo Snoop Doggy wihutiye kuvugara ari ku itariki ya 11/9/2001 igihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika cyacuze imiboroho y’ibitero by’abiyahuze,ku italiki ya 9/11/2016 Amerika yongeye kugwirwa n’amahano.

Nyuma yo gutorwa bamwe bararira abandi bagaseka

wakibaza uti ese uyu Trump utorwa Snoop Doggy akabifata nk’ishyano riguye ni inde ?

Donald Trump ubishatse wamwita kirihahira, umugabo uvuga ibyo ashaka, utagira ubwoba mu mivugire, wigirira icyizere, utebya bidasanzwe, umukire wo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.

Amateka ye ni maremare bitewe n’ibikorwa bye birimo ubucuruzi, ubuhanzi, ubwubatsi, politiki, kumenyekanisha ibikorwa, Siporo, ibiganiro kuri Televiziyo, kuvuga imbwirwa-ruhame zikakaye, kugira uruhare mu marushanwa y’ubwiza, ishoramari n’ibindi.Twifashishije imbuga za internet zitandukanye, twagerageje gukusanya amwe mu mateka y’uyu mugabo.

Donald John Trump yavutse ku wa 14 Kamena 1946 avukira mu mujyi wa New York; ni umuhungu wa Fred Trump na Mary Anne Trump. Ni umwana wa Kane mu bana batanu.

Arubatse, afite abana batanu yabyaranye n’abagore batatu batandukanye muri bo babiri baratandukanye, uwa gatatu niwe bari kumwe ubu witwa Melania Knauss aho bashyingiranywe mu 2005.

Yize muri Kaminuza ya Fordham University mu gihe cy’imyaka ibiri. Nyuma yaje kwinjira mu ishuri ry’ubucuruzi rya Wharton riherereye muri Kaminuza ya Pennsylvania. Kwiga yabifatanyaga no gukora akazi mu isosiyete y’ubwubatsi ya se izwi ku izina rya Elizabeth Trump & Son. Trump yaje kurangiza mu ishuri rya Wharton mu 1968 aho yakuye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri mu by’ubukungu; ahita yinjira mu isosiye ya se neza. Mu 1971 yahawe ububasha bwo kuyigenzura aza no kuyita “The Trump Organization”.

Trump kandi yize no mu ishuri rya gisirikare rya New York Military Academy aho yaje kurangiza ari mu banyeshuri beza bafite amanota meza.

Kuri ubu ni umuntu uzwi mu bikorwa by’ubwubatsi ndetse akaba anazwi mu itangazamakuru na politiki.

Trump mu bucuruzi n’ishoramari

Trump yarangije amashuri afite umutungo ungana n’amadolari ya Amerika 200,000 (Ugereranije no muri iki gihe yaba ageze kuri $1,021,000 mu 2016). Yatangiriye impano ye mu isosiyete y’ubwubatsi ya se izwi ku izina rya yibandaga ku kubaka inzu zikodeshwa n’abafite ubushobozi buringaniye.

Mu 1971, Trump yaje kwerekeza Manhattan, aho yaje kwinjira mu mishinga y’ubwubatsi minini; aha akaba yarifashishije ubunararibonye bwe mu gukora ibishushanyo mbonera bigezweho byatumye akurura imitima ya benshi.

Image result for trump

Hagati aho ariko yamenyekanye ubwo isosiyete ye y’ubwubatsi yagezwaga mu nkiko izira kuba itarubahije amategeko y’ubwubatsi, gusa icyo gihe Trump yashinjije inzego z’ubutabera kumubonerana kuko sosiyete ye yari nini kandi ifite ubunararibonye kurusha izindi.

Mu 2001 nibwo Trump yarangije kubaka umuturirwa we Trump World Tower wegeranye n’icyicaro cya Loni giherereye i New York. Yahise anatangira kubaka indi nyubako ahiswe Trump Place mu nkengero z’umugezi wa Hudson.

Trump kandi afite imyanya y’ubucuruzi mu isosiyete Trump International Hotel and Tower; hakaba hari n’andi masosiye amwishyura kubera gukoresha izina rye arimo nk’iyo muri Turikiya izwi ku izina rya Trump Towers Istanbul, mu Ukuboza 2015 iyo sosiye ikaba yaratangiye inzira y’amategeko yo kureba uko yakwitandukanya nawe nyuma y’ijambo yavuze ryo kubuza abayisilamu kwinjira muri Amerika.

Byose Trump abikora binyuze mu kigo yise Trump Organization; iki kigo akaba ari cyo gikoresha kikanagenzura ibikorwa by’ishoramari mu bwubatsi hirya no hino ku Isi.

Trump Hotel mu Mujyi wa Las Vegas

Imenyekanisha bikorwa n’uruhushya rwo gukoresha izina rye

Kubera kuba rurangiranwa, Donald Trump yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa ndetse n’izina rye rika ryishyuzwa ku muntu warikoresheje mu bikorwa bye.

Iri zina kandi yaryifashishije mu bikorwa bye by’ishoramari birimo amasosiyete atandukanye arimo nk’iyitwa Trump Financial, The Trump Entrepreneur Initiative benshi bakunze no kwita Trump University n’ibindi birimo kugaragara ku masaha, imyambaro, ibinyobwa,ibitabo,…

Umutungo wa Trump

Mu 2015 ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuba Perezida, Donald Trump yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru avuga ko umutungo we urenga miliyari 10 z’amadorari ya Amerika. Hagati aho ariko yigeze kuvuga ko ugenda uhinduka bitewe n’uko ubukungu buhagaze.

Gusa mu 2011, Ikinyamakuru Forbes mu makuru cyahawe n’umuntu wa hafi wa Trump cyavugaga ko umutungo we waba ubarirwa muri miliyari 7 z’amadolari.

Trump Tower mu Mujyi wa New York

Trump mu bijyanye n’itangazamakuru

Yakunze kumenyekana mu nkuru z’urwenya, gushushanya Cartoon ndetse no gushushanya amashusho ajya kuri Internet. Trump yanagize ikiganiro cya buri munsi cyacaga kuri radio kitwa Trumped!. Yanakinnye muri film y’uruhererekane yacaga kuri TV; iyo filimi ikaba izwi ku izina rya Sex and the City.

Muri Kanama 2015 kuri Internet hagaragaye film mbarankuru kuri Trump hagati y’imyaka ya 1980 na 1990; iyo film yiswe “What’s the Deal?”

Mu 2003, Trump yatangiye gukora ikiganiro gica kuri Televiziyo ya NBC cyitwa The Apprentice, aho kigaragaramo abantu baba bahatanira imyanya y’ubuyobozi muri kimwe mu bigo by’ubucuruzi bya Trump. Mu mwaka wa Mbere w’icyo kiganiro Trump yabonaga $50,000 kuri buri gace; ariko nyuma bigaragaye ko gikunzwe yaje kujya ahembwa miliyoni eshatu z’amadorari kuri buri gace.

Afatanyije n’umunyamakuru w’umwongereza, Mark Burnett, Trump yaje guhabwa akazi ko kujya akora ikiganiro kitwa The Celebrity Apprentice; aho abantu bazwi (Stars) baba bahatanira amafaranga yo gushora mu bikorwa by’ubugiraneza.

Trump muri politiki

Trump yakunze kunanirwa gusobanura neza umurongo wa politiki we. Raporo yo mu 2011 yakozwe n’ikigo-Center for Responsive Politics yerekanye ko Trump yagiye atera inkunga ibikorwa by’amatora muri Amerika; kandi agatera inkunga amashyaka yombi ariyo aba-republicains n’aba-democrates. Nyuma ya 2011 yaje gushyigikira abaharanira aba-republicains ku buryo bugaragara kurusha bagenzi babo bahangana.

Trump ni umwe mu bateye inkunga Ronald Reagan kugira ngo abe Perezida wa Amerika ndetse mu 2012 yashyigikiye ko Mitt Romney yiyamamariza kuba Perezida. Mu 2015 ubwo yabazwaga umuperezida wamubereye mwiza yemeje ko ari Bill Clinton kurusha George H.W. Bush na George W. Bush.

Amashyaka yakunze kubarizwamo yagiye ahinduka aho nko kugeza mu 1987 yari muba-democrates nyuma kuva mu 1987-1999 ajya mu ba-republicains nyuma yaje guhindura ajya mu ishyaka ry’Impindura matwara uhereye mu 1999-2001. Kuva mu 2001 kugeza 2009 yari umu-democrates na none aza kongera guhindura ajya muba-republicains hagati ya 2009 na 2011.

Hagati ya 2011 na 2012 yaje kuba uwigenga nyuma agaruka muba-republicains akaba ari naho ari kugeza ubu yiyamamariza kuba Perezida wa Amerika; iyi ikaba yari inshuro ya kabiri yiyamamariza kuba Perezida kuko aheruka mu 2000.

Inyogosho ya Trump ni imwe mu bitangaza abantu kuri we

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

iyumvire uko Donald Trump agiye kuyobora abastar benshi batamwifuza

Iyumvire uburyo umustar w’umunyarwandakazi asezeranya abakunzi kuzambura ubusa bwose ntacyo asize