in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Dominique

Amazina

Dominique: Iri zina rikomoka mu rurimi rw’ikilatini rikaba risobanura “uwa Nyagasani”, rikunze gukoreshwa cyane mu bihugu bivuga igifaransa, aho akenshi usanga mu myandikire Domonic ari igitsina gabo naho Dominique bakarihurizaho abagabo n’abagore.

Imiterere ya ba Dominique

Dominique aratangaje kuko ahindagura uburyo agaragaza amarangamutima ye mu kanya gato cyane ku buryo mu kanya kamwe ashobora kuba yishimye mu kandi kanya nk’ako guhumbya akaba yarakaye. Yitwara nk’abana kabone n’ubwo yaba ari umuntu mukuru abantu bakomeza kumubonamo imyitwarire nk’iy’abana. Dominique aratinyuka cyane, ni umugwaneza kandi ni umuntu ushoboye. Akunda kwigenga, akunze kuba acecetse kandi akanabika ibanga, yishimira kuba ari mu bandi bantu benshi ariko atari we uhanzwe ijisho, ntakunda ibijyanye no kumenyekana gusa nanone akunda gukina no kwinezeza.

Dominique amenya kuba yakwitanga igihe havutse ikibazo gisaba ubwitange bukomeye, ni inshuti nziza kandi aha agaciro cyane umuntu w’inshuti ye. Akunda gutega abantu amatwi, azi kwiyumanganya iyo agize amarangamutima kandi akunda gusetsa abantu. Iyo akiri umwana akunda gusoma kandi akishimira kuba ari kumwe n’umuryango we kenshi.

Ibyo Dominique akunda

Akunda kugaragara neza, isuku no kugira inshuti bafitanye umubano ufatika. Yanga cyane abantu bikunda, akunda gukora ingendo no kuvumbura ibintu bishya. Mu rukundo, azi kubyitwaramo neza kandi aryoshya ibirori kandi avamo umubyeyi mwiza. Mu mirimo aba yifuza gukora harimo ubugeni, imikino ngororamubiri, ububanyi n’amahanga n’ubujyanama.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Drake

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Donatha