Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Dominic Nic aravuga ko uretse no gukundana na Miss Kundwa Doriane batanaziranye

Featured

Dominic Nic aravuga ko uretse no gukundana na Miss Kundwa Doriane batanaziranye

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Domini Nic Ashimwe yahamije ko urukundo ruvugwa hagati ye na Nyampinga Kundwa Doriane atari ukuri kuko ngo batanaziranye.

Ku wa gatanu tariki ya 7 z’uku kwezi kwa cumi, ubwo Dominic Nic yari mu kiganiro kuri Royal Tv, asobanuraga ibijyanye na Album yise “The Victory” azamurika mu kwezi kwa 12 uyu mwaka, umwe mu bafana yamubajije niba koko akundana na Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2015, Kundwa Doriane.

Mu gusubiza iki kibazo, Dominic Nic yavuze ko atazi impanvu abantu bakomeje gushimangira urwo rukundo kandi ataziranye na Kundwa Doriane. Dominic Nic, w’imyaka 27 y’amavuko yavuze ko nta nimero ya telefone ya Kundwa afite kandi ko nta munsi n’umwe aravugana nawe kuri telefone ku buryo ubushuti bwahera aho.

Iki gisubizo ariko nticyanyuze bamwe mu bafana be kuko bakomeje ku kimubaza. Umunyamakuru yamubajije impanvu ahakana urukundo rwe na Kundwa kandi bisa n’aho hari amakuru abafana babifiteho.

Aseka cyane Dominic yagize ati ” Iyo ibintu nk’ibi bivugwa kandi umuntu abifiteho amakuru, iyo abonye aho abikubariza aba yifuza ko umuha igisubizo gihwanye n’ibyo yifuza…Njye rero nsinshobora gutanga igisubizo abantu bifuza, ahubwo ndavuga ukuri ku ndimo.”

JPEG - 145.2 kb
Dominic Nic witegura kumurika Album, yavuze ko nta rukundo ruhari hagati ye na Miss Kundwa

Dimin Nic avuga ko atazi neza niba Miss Kundwa yaba amuzi kandi ko ataraganira nawe n’umunsi n’umwe. Gusa avuga ko kuba atarahura na Miss Kundwa bitavuze ko we atamuzi kuko bishoboka ko wenda yaba yaramuboneye nko mu gitaramo.

JPEG - 29.5 kb
Kundwa Doriane uvugwa kuba mu rukundo na Dominic Nic

Umuryango ntiwabashije kuvugisha Miss Kundwa ngo umubaze ibijyanye n’uru rukundo ruvugwa hagati ye na Dominic Nic. Ubu abarizwa ku mu gihugu cya Canada aho yagiye gukomereza amasomo.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Ubigenza ute by Niyo Bosco

By January 12, 2020

indirimbo

Ntimunywa by Safi Madiba ft dj Marnaud

By January 12, 2020

indirimbo

Feeling by Yvan ft Bruce Melodie

By January 12, 2020

indirimbo

Umubavu by Victor Rukotana

By December 31, 2019

Facebook

To Top