in

Dj Toxxyk yahishuye inama ikomeye yahawe na Nyakwigera Dj Miller mbere yo kwitaba Imana.

Dj Toxxyk umaze kubaka izina mu Rwanda yavuze ko icyemezo cyo gushaka umugore kiri mu nama yagiriwe na Nyakwigendera DJ Miller umaze umwaka yitabye Imana .

Tariki 05 Ukuboza 2020 nibwo DJ Toxxky uri mu bavanga imiziki bakunzwe cyane mu Rwanda, yasabye anakwa umukunzi we Tara Ndekezi.DJ Toxxky avuga ko yafashe icyemezo cyo gushaka umugore nyuma yo kwisuzuma agasanga akeneye gutera indi ntambwe mu buzima bwe.

Dj Toxxyk n’umugore we

Ati “Byageze aho ndavuga nti ngomba gushaka umugore kuko hari byinshi azana mu rugo. Hari ikinyabupfura azana mu rugo, akanyamuneza, hari ibintu byinshi. Iyo umaze guca mu busore ugakora akazi hari indi ntambwe uba ugomba kugeraho. Narabikoze ntere imbere haba mu bwenge, mu mikundire mu bintu byose umugore ashobora kukuzanira.”

DJ Toxxky avuga ko inshuti ye nyakwigendera DJ Miller, mbere y’uko yitaba Imana yamugiriye inama yo gushing urugo rwe hakiri kare.

Yagize ati “Twarabiganiriye kenshi cyane, nagize n’Imana umugore wanjye yari amuzi arambwira ati rwose ntuzatinde.”

DJ Toxxyk n’umugore we babanye nyuma gato yo kubyarana umwana wabo w’imfura mu Ukwakira 2020.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yafotowe ari mu gitanda n’umukunzi we mushya|abafana be batangira kumuca intege.

Uwahoze ari umukunzi wa Neymar arimo guhigisha uruhindu umugabo.