in

Dj Sonia yasubije uwamwendereje

Kuri iki Cyumweru, 22 Mutarama 2022 uwitwa Rulindawirwanda ku rubuga rwa Twitter, yaciye kuri urwo rubuga yifashisha ifoto y’ Umuvanzi w’ imiziki uzwi nka Dj Sonia ukurikirwa n’abarenga ibihumbi bine kuri Twitter, yandika ko ari umukobwa mwiza, uyu wanditse ibyo yemeje ko Sonia yabyariye iwabo (ikinyendaro). Ni amagambo yababaje Dj Sonia n’ abarukoresha.

Uyu mukobwa uri ku rwego rwiza mu byo kuvanga umuziki, yamusubije ashyiramo n’ umutuma mwiza.

Yagize ati;” Rulinda ushobora kuba uri guca mu bihe bitoroshye gusa humura. Nakwifuje ko icyo kinyendaro kiba wowe cyangwa se ibyo unyifurije bikakugirirwaho, uhitemo icyo ushaka.”

Dj Sonia yaboneyeho kumwihanangiriza, amuha gasopu. Yagize ati;” N’ undi munsi uzashake irindi zina uzamukira.”

Abakoresha urubuga rwa Twitter na bo babajwe n’ ayo magambo yavuzwe n’uwo witwa Rulindawirwanda. Bamwe bamucyashye bavuga ko yagakwiye kumwifuriza kugera ku byiza gusa. Basaba Dj Sonia kubirenza amaso agakomeza gukora cyane.

Nguko uko bacyocyoranye ku rubuga rwa Twitter.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese uyu ni we Se w’umwana? Bijou yagaragaye ari gusomana n’umusore uzwi muri filime nyarwanda – AMAFOTO

Birababaje: Umukobwa abayeho azi isaha ,umunsi ,umunota n’uburyo azapfamo