in

DJ Brianne yarakaye abwira abamwanga amagambo akomeye cyane|DJ Pius aranyanga ndamwiyamye(VIDEO)

Dj Brianne umwe mu badije b’abanyarwandakazi bamaze kubaka izina muri iki gihugu, yibasiye abahanzi be avuga ko abashaka kumwanga ntacyo bazamukoraho,ndetse anahishura uburyo umuhanzi DJ Pius yashatse kumwambura amahirwe ye avuga ko amwiyamye kuko ngo aramwanga.

Dj Brianne mu kiganiro na ISIMBI TV

Ni mu kiganiro uyu mwari yagiranye na ISIMBI TV kuri Youtube aho yasobanuye byinshi ku nzira ye y’ubu dijay bukomeje bumutunga.  Gusa avuga ko hari abamwanga bamuziza uko asigaye abayeho neza .Ariko kuri we ngo ntacyo bazamutwara kuko ngo burya iyo Imana yaguhaye umugisha ,kabone nubwo abantu bakwanga ntacyo bagutwara.

Uyu mukobwa usigaye ubona agatubutse abikesha uyu mwuga we wo kuvangangavanga umuziki ,yakomoje no kuri DJ Pius aho yatanze ubuhamya avuga ko uyu muhanzi yigeze kwanga ku muha amahirwe nk’umwe mu bakobwa bagombaga gucuranaga mu gitaramo Pius yari arimo ndetse ngo uwatanze igitekerezo  ko batumiramo DJ Brianne bakamurebye nabi.Ibi bikaba byatumye uyu mukobwa ahamya ko DJ Pius atamukunda ariko akibaza icyo bapfa dore ngo yamusanze muruhando rw’Abadijay.

Dj Pius ngo yanga Dj Brianne

Kanda kuri video ikurikira urebe ikiganiro cyose cya DJ Brianne.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu mafoto ushobora kuba atarigeze ubona ya Barack Obama asomana n’umufasha we mu ruhame bigashyira cyera.

Umudamu yakoze keke zidasanzwe bamwe batangira kumushinja ko ziganisha ku busambanyi.