in ,

Diego Costa yashyize hanze ifoto agamije kwishongora kuri Antonio Conte bitungura benshi (yirebe hano)

Diego Costa yagaragarije umutoza w’ikipe ya Chelsea , Antonio Conte ko bitakiri ibanga kumwereka ikipe yumva imuteye ishema ndetse agomba kwerekezamo nyuma yo gukomeza kwimwa amahirwe yo kuguma muri Chelsea, maze yifotoza yambaye umwenda wa Atletico Madrid ndetse anishongora bikomeye kuri Antonio Conte abinyujije muri video.

Ngiyi ifoto ya Diego Costa yambaye umwenda wa Atletico Madrid.

Ikinyamakuru the Mirror dukesha iyi nkuru cyanditse ko kuri iki cyumweru ari bwo Diego Costa abinyujije kuri instagram ye yashyize hanze ifoto ndetse na video imugaragaza mu mwenda w’ikipe ya Atlético Madrid mu rwego rwo kwereka Conte ko kuba yaramwirukanye muri Chelsea nta cyo bimubwiye.Mu magambo y’ubwishongozi Costa yabwiye bagenzi be kuri instagram muri comment yabasabye kumusuhuriza “Antonio Conte” aho yagize ati:”Give Conte a hug”.Kuri ubu Costa akaba ari muri Brazil mu kiruhuko.Akaba ashyize hanze iyi foto nyuma y’amakuru yavugaga ko yari agiye kwerekeza mu ikipe ikomeye mu Bushinwa Tianjin Quanjian nyamara bikarangira yifuje gusubira muri Atletico Madrid yahoze akinamo muri saison ya 2013-2014 .

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Iyumvire iterabwoba umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yakoreye ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’umutoza Zidane

Irebere ifoto y’umuhanzi Meddy yatangaje abantu benshi ku isi