in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Diane

Amazina

Diane ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko ku rurimi rw’Ikilatini Diviana rikaba bisobanura “umuntu ukomoka ku Mana.”

Diane ni izina ryahawe ikigirwamana cyari gishinzwe urumuri ndetse n’imihigo mu gihe cya Roma.

Bimwe mu biranga ba Diane

Ni umuntu byoroshye gutereta kuko ahita aza byihuse nta kugorana, ndetse ni umuntu uzi kurimba kandi ahora akeye.

Ni wa muntu udafata ibyemezo ngo abigumeho kumuhindura biba byoroshye cyane.
Mu rukundo, Diane ni we ushyiramo imbaraga nyinshi ndetse agakora uko ashoboye ngo umukunde, azi gutanga kwita ku bantu ku buryo yagushatse wowe musore utamucika.

Akunda umuryango we cyane aba yumva arizo nshuti zihambaye afite.
Kugira ngo agere ku byo yiyemeje, aba akeneye abantu bamutera umwete agakomeza ibyo arimo.

Aba ashaka gukora akazi gatuma agaragara nk’ibijyanye n’imideri, kuvura n’ibindi.
Ntabwo agundira amafaranga, ni wa muntu urekura cyane, iyo ayafite ayamarana igihe gito.

Ni umuntu witangira ibyo arimo gukora kuko yanga gutsindwa cyangwa kutagera ku ntego.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Derrick

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Dalia