in ,

Diane wahoze akundana na Platini yabwiye umukunzi we mushya amagambo y’urukundo aryohereye cyane yatumye bamwe mu b’abakurikirana nabo bashaka gukundwa

Diane wahoze akundana na Platini Nemeye, umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz kuri uyu munsi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabwiye amagambo aryohereye cyane umukunzi we, RUTAYISIRE Feston bamwe igihe kitari gito bakundana.

Feston na Diane

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diane yagize ati: “Ninde utaziko gukundwa biryoha, ninde wifuza kubaho wenyineeee,iyo ufise ukumemya akakwitahooo.thx love @rutayisire_feston#akaramata#ntawagusimbura# Team F&D” . Diane akimara gutangaza aya magambo, umukunzi we Feston nawe yahise amusubiza agira ati: “U’wlcm love ❤️ I’ll always love you @diane_wa_rutayisire #Team F&D” 

Diane na Feston ni bamwe mu byamamare bikunzwe cyane hano mu Rwanda abantu benshi bakomeje gukunda ukuntu aba bombi bakomeje kugenda bagaragarizanya urukundo rutaryarya ndetse binagaragara ko ku rubuga rwa Instagram buri umwe akurikira undi by’umwihariko kuko Diane akurikira Feston gusa ndetse na Feston agakurikira Diane gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid ihombye rutahizamu wayo ukomeye mu mikino ya Uefa Champions League(Iyumvire)

Menya akamaro ko kunywa agatama mu mubiri w’umuntu