Connect with us

Hanze

Diamond yongeye gushyamiranya bikomeye abagore babyaranye nawe.

Published

on

Diamond yongeye guteza umwiryane hagati y’abagore be babiri babyaranye nawe aribo: Hamisa ndetse na Zari nyuma y’uko yitabiriye ibirori by’isabukuru by’umwana yabyaranye na Mabetto ntiyitabire iby’uwo yabyaranye na Zari muri Afurika y’Epfo.

Mu minsi ishize umukobwa wa Diamond na Zari, Princess Tiffah yagize isabukuru maze Diamond amwifuriza ibyiza abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse ibi yanabikoze ku muhungu we na Hamisa Mobetto, aba bana bagize isabukuru mu bihe byegeranye cyane, Diamond akaba yaritabiriye ibirori by’umwe gusa muri bo.

Ku itariki 6 Kanama nibwo umukobwa wa Zari na Diamond agira isabukuru. Diamond akaba yaranyujije ubutumwa kuri Instagram ye akifuriza ibyiza uyu mukobwa we akamuhamiriza ko amukunda ndetse atanashobora kurara atamutekerejeho. Uyu mubyeyi ntiyigeze ajya kwizihiza isabukuru y’uyu mwana we, gusa yemeye gutegera abantu 30 barimo Wema Sepetu indege bakajya muri Afurika y’Epfo mu birori by’isabukuru y’umukobwa we gusa zari arabyanga.

Ejobundi rero tariki ya 8 Kanama 2018 .Nibwo umuhungu wa Diamond na Hamisa Mobetto yagize isabukuru maze Diamond abinyuije ku rukuta rwe rwa Instagram nawe amwifuriza ibyiza birimo no kuzaba umunyamuziki nka se nakura. Mu buryo butunguranye uyu mugabo yagaragaye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe y’umuhungu we Dylan ndetse akaba yagiranye ibihe byiza n’umwana we ndetse na Hamisa Mobetto, benshi mu bakurikirana uyu munyamuziki bakaba bahise babifashe nk’aho yagaragaje uruhande aherereyeho hagati y’aba bagore babiri yatejemo umwiryane.

Diamond yakoreye ibirori bikomeye umwana wa Hamisa.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!