in ,

Diamond yatunguye abantu bitewe n’amagambo yavuze ku mubano we w’ibanga na Wema Sepetu(reba hano)

Umubano wa Diamond na Wema ukomeje kwibazwaho.

Nyuma y’uko Umuhanzi Diamond Platnumz atangaje ko Zari yamuciye inyuma mu minsi ishize, ibintu byakuruye impaka muri uyu muryango, kuri ubu Diamond yahishuye ko na we ajya ahura kenshi n’uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu mu ibanga ku mpamvu za Business.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya ngo ubwo Diamond yari mu kiganiro na Cloud FM yasobanuye impamvu akomeje gukorana bya hafi na Wema Sepetu kandi byari bizwi ko bashwanye, gusa byatunguye benshi kumva avuga ko ibyabo ari ibanga ridakwiye kujya muri rubanda cyangwa mu itangazamakuru kuko ngo ni ibijyanye na Business bafitanye. Diamond yagize ati:” Umubano wacu ushingiye ahanini kuri Business dufitanye.Ibi bisobanuye impamvu Wema yagiye amfasha gukomeza umurongo wanjye ndimo”. 

Umubano wa Diamond na Wema ukomeje kwibazwaho.

Diamond yongeyeho ko bajya bahura kenshi nubwo batajya babishyira ahagaragara.Bikaba bikomeje gutera urujijo mu bakunzi ba Diamond na Zari bamwe bibaza niba adashaka kumwihimuraho na we akisubirira kwa Wema Sepetu bahoze banakundana kuva mbere.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Agashya : Ibyo Drake yongeye gukorera umubiri we byatunguye benshi (amafoto)

Kim Kardashian arashinjwa kwiyambika uruhu rushya kugirango ase nk’umwirabura (amafoto)