Connect with us

Hanze

Diamond yarakariye bikomeye Zari kubera ibyo yakoreye umwana wabo.

Published

on

Umuhanzi Diamond Platnumz yarakariye bikomeye uwahoze ari umugore we,Zari Hassan amushinja icyo yise’Kwica nkana’ ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umwana wabo w’umukobwa witwa Tiffah Dangote.

Amakuru aturuka muri Wasafi Records avuga ko Diamond yarakaranyije n’uyu mugore ukomoka Uganda kubera ko umwana wabo Dangote Latifah atigeze yizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka itatu yari iteganyijwe kuba ku wa gatanu w’icyumweru cyashize.

Aba bombi bari bemeranyije ko ibi birori bibera muri Afurika y’Epfo aho bari babonye umuterankunga w’iki gikorwa. Gusa kubera ko Zari atigeze agira uruhare mu kuzuza amasezerano na Company yagombaga gutera inkunga ibi birori, byarangiye iyi sosiyete ikuyemo akayo karenge, ibintu byasize umuhanzi Diamond arakaye cyane ngo kuko we yari yakoze ibyo yasabwaga gukora.Mu byo Zari yari yasabwe gukora n’iyi Company, harimo ko we na Diamond bagombaga kuyimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga zabo, ibintu Diamond yakoze ashishikaye mu gihe Zari yanze kugira icyo akora.

Ku munsi nyir’izina w’ibirori, iyi Kompanyi yavuze ko itagishoye amafaranga yayo mu birori by’isabukuru y’imyaka 3 ya Tiffah ngo kuko Zari na Diamond batari bashyize mu bikorwa ibyo bari bemeranyije.Iyi ni yo mpamvu nyamukuru Diamond yarakariye cyane Zari ngo kuko atumva impamvu umuntu w’umubyeyi yica nkana ibirori by’isabukuru y’umwana yibyariye.
Andi makuru avuga ko Zari yakoze biriya, ngo kuko yifuzaga ko Diamond ari we wikora ku mufuka mu byasabwaga ngo iyi sabukuru ibe, nk’uko yari aherutse kubigenza ubwo hizihizwaga isabukuru y’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Zari ngo ashobora kuba yarakoresheje ubu buryo nk’inzira yamufasha kumwihoreraho, kubera ko yamubeshye bitewe na Hamisa Mobetto, ibintu byatumye aba bombi batandukana.Nyuma y’uko ibi birori bipfuye, Sanura Kassim, nyina wa Diamond yavuze ko bakomeje gutegura undi munsi bizaberaho.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar