in ,

Diamond yaketsweho guca inyuma umugore we, ahagarikwa mu muhanda

Umuririmbyi Diamond Platnmuz ukomoka muri Tanzania yahagaritswe n’abantu batamenyekane umubare bamusaba gusohoka mu modoka ye nyuma yo kumukekaho guca inyuma Zari ugiye kumwibarukira ubuheta.

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 19 Ukwakira 2016, mu gace ka Afrikasana hafi n’umujyi wa Dar es salaam, Diamond yahagaritswe n’abantu bamushinjaga gusambanira mu modoka. Ubwo Diamond yari mu modoka asubira iwe ari kumwe na bamwe bari birirwanye muri Studio bashatse gufata ako kunywa baparika kunkengero z’umuhanda.

Umukobwa wari muri iyo modoka yatumijeho umugati wo kurya. Muri ako kanya haje abagabo batamenyekanye umubare basaba Diamond gusohoka mu modoka kugira ngo barebe umugore yari kumwe nawe.

JPEG - 75.4 kb
                             Diamond yaketsweho guca inyuma umugore we

Aba bagabo baketse ko Diamond yaba ari guca inyuma umugore we mu modoka. Bahise bagota imodoka ubwo umucuruzi yari azaniye umugati uwo mukobwa wari mu mudoka Diamond yari atwaye. Amakuru agera ku kinyamakuru, Global Publishers ni uko uyu mugore wari kumwe na Diamond yamanuye ikirahure akakira umugati bari bamuzaniye, nyuma akongera agafunga ikirahure mbere y’uko Diamond yatsa imodoka ngo bagende.” Ari naho aba bagabo ba boneyeho ko Diamond atari gusambana nawe

Iki kinyamakuru cyagerageje kuvugana na Diamond avuga ko yasabwe n’abantu atemye umubare guhagarika imodoka akabikora ariko atazi icyo bagamije. Ati “Mu ijoro ryakeye nari kumwe n’inshuti yanjye ndetse n’abagore batatu harimo na Queen Darlin…Twahagaze ku ruhande rw’umuhanda kugira ngo tugure ibyo kurya kubera ko twari twiriwe muri studio… Mu gihe twari aho, nabonye igikundi cy’abagabo bazaga bansanga, bansaba gusohoka mu mudoka ..Nsinigeze menya icyo bari bagamije icyo nakoze nugusohoka hanze.”


Si ubwa mbere, Diamond ashinjijwe guca inyuma umugore we. Zari yigeze kubona umukufe wa Miss Wema Sepetu wigeze gukundana na Diamond, kuburiri bwabo. Icyo gihe byateje impaka, kugeza naho nyirabukwe ariwe wabunze.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Umva ibitutsi Messi yatutse abafana b’ikipe ya Valencia kubera ibintu bakoreye Neymar (video)

Perezida Kagame yujuje imyaka 59 y’amavuko