in ,

Diamond yahuye n’umugabo washinjwaga kumuca inyuma bitungura abatari bake(reba hano)

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Nyakanga nibwo umuhanzi Diamond Platnumz na nyina umubyara Sanura Kassim bageze mu gihugu cya Uganda aho bari bagiye gufata mu mugongo Zari no gushyingura nyina wari witabye Imana.Muri iyo mihango Diamond yagaragaye asuhuzanya n’umugabo wavuzweho cyane mu minsi ishije ko aca inyuma Diamond bitewe n’amafoto yaragayemo arimo kugirana ibihe byiza na Zari.

Diamond na Boss Mutoto bahana ibiganza.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Tuko cyandikirwa muri Kenya, nyuma y’uko ifoto igaragaza Diamond asuhuzanya na Williams Bugeme uzwi nka Boss Mutoto ishyizwe hanze, benshi byabatunguye ndetse bakomeza kuyikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.Impamvu yateye benshi gutungurwa ngo ni uburyo Diamond n’uyu mugabo bagaragaye bafite ibyishimo bisa nk’aho ntakibazo bafitanye ,aho bamwe baketse ko ari ukwiyoberanya bavuga ko umwe atari yizeye undi kubera byinshi byavuzwe kuri Boss Mutoto bijyanye no guca inyuma Diamond.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Iyumvire hano amagambo akomeye umukinnyi wa Arsenal yabwiye Arsene Wenger abantu bagatangara

Tom Close yashyize hanze ifoto ye akiri umwana maze abantu benshi baratungurwa (yirebe hano)