in

Diamond yabwiwe ijambo ryiza ryamukoze ku mutima nyuma y’ifungwa rya Televiziyo ye.

Umuhanzi Diamond Platnumz yabwiwe ko ibihano byari byafatiwe Wasafi TV bishobora kugabanwa ntibibe amazi 6 nkuko byari byatangajwe ubwo iyi televiziyo yaharikwaga.

Minisitiri ufite itangazamakuru, siporo n’umuco mu nshingano ze, Innocent Bashungwa, yatangaje ko bagiye kuganira n’urwego ngenzuramikorere mu itumanaho, ku bijyanye n’ifungwa rya Wasafi TV y’umuhanzi Diamond.

Ubwo yari mu Mujyi wa Dar es Salama kuri uyu wa Gatandatu, Bashungwa yavuze ko ibyo Ikigo Ngenzuramikorere mu by’Itumanaho muri Tanzania (TCRA) bakoze, bikurikije amategeko gusa ko bagiye kongera kureba ku bihano byari byamaze guhabwa iyi Televiziyo ya Wasafi.

Ati “Kubera ibi bitifite aho bihurira cyane n’akazi ndetse n’ishoramari, nka minisiteri tugiye kureba uburyo twaganira na TCRA kugira ngo tumenye neza ko tubona igisubizo.”

Umuyobozi wa TCRA Johanes Kalungule, yavuze ko bahagaritse Wasafi TV bitewe n’amashusho y’abantu bambaye ubusa yerekanywe kuri iyi Televiziyo ku mugoroba wo ku itariki 1 Mutarama 2021 kandi bikaba binyuranya n’amategeko agenga itangazamakuru. Aya mashusho agaragara mu ndirimbo y’umuhanzi Gigy Money yerekanywe mu kiganiro ‘Tumewasha na Tigo’ kinyura kuri iyo Televiziyo.

Minisitiri Bashungwa yongeyeho ko yifuza ko itangazamakuru ryajya ryibanda cyane mu kwamamaza Umuco wo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho abona nta mwanya uhabwa icyo gice.
Tariki 5 Mutarama uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bwa TCRA bwatangaje ko buhagaritse mu gihe kingana n’amezi atandatu, Televiziyo ya Wasafi TV y’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platinumz, buyishinja kurenga ku mabwiriza agenga itagazamakuru muri icyo gihugu.

Imyambarire ya Gigy Money yatumye Wasafi TV ihagarikwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kurongora impanga ebyiri zanze gutandukana(AMAFOTO)

Umukecuru akomeje kuvugisha abatari bake kubera uburanga n’ikimero bye byifuzwa n’abagabo(AMAFOTO)