in

Diamond wavuzweho kwihakana umugore we yagize icyo avuga (Cyumve hano)

Umuhanzi ukunzwe cyane ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yabeshyuje amashusho yashyizwe hanze na bimwe mu bitangazamakuru amugaragaza yihakana umugore we. Uyu muhanzi yavuze ko atigeze yihakana umugore ahubwo hari abavangavanze amajwi y’igitaramo yakoreye muri Malawi mu mujyi wa Lilongwe.

Aganira n’ikinyamakuru Bongo 5 cyandikirwa muri Tanzania, Diamond yatangaje ko hari ibinyamakuru byiyandikira ibyo bishatse [Blogs] kenshi ugasanga bishaka gushyira abasomyi mu rujijo.

Avuga ko ariya majwi yahinduwe kuko ubwo yakoraga igitaramo yabwiye abakobwa bari aho b’Ingaragu ko agiye kubatura indirimbo ariko atigeze atangaza ko nawe ari Ingaragu nk’uko amashusho yashyizwe hanze yabigarageje.

Uyu muhanzi yavuze ko yubaha umugore we ugiye ku mubyarira umwana wa Kabiri ndetse ko amuhoza ku mutima ku buryo adashobora kumwihakana aho yaba ari hose mu buzima bwe bwa buri munsi.

JPEG - 192.4 kb

Ati ” Icyo mpamya ntashidikanyaho ni uko Zari anyumva cyane…Ndamwishimira cyane….Kuva twatangira gukundana mu Ugushyingo Umwaka wa 2014 yari azi neza ko ndi umusitari [umuntu uzwi]..Numvise byinshi kuri we, nawe yumvise byinshi kuri njye.”

Diamond yavuze ko ntacyo yashinja umugore we kuko amukorera buri kimwe cyose kuburyo ahasigaye ari ahe. Ati ” Murabizi ntuye muri Tanzania, iyo hagize umugore unkurikira umugore wanjye yenda kwitura hasi..Ku buryo ankorera buri kimwe bitatuma nifuza kumuca inyuma. Ubwo urumva ko arinjye utahiwe ngo ndebe uburyo bwiza bwo kubana nawe neza, nka mukunda, nka murinda ndetse nkareberera ubusugire bw’urugo rwacu.

Yavuze ko amakuru umugore we yumva ari menshi ahubwo ikibazo ’Ni gute ashobora kuyungurura amakuru yose yumva kuri njye’.Ati ” Ni gute umugore wanjye azashobora kuvangura amakuru yose avugwa kuri njye ndetse nayo abwirwa..Nta nzira ihari y’uko Intare yaca aho izindi nyamaswa ziri, abantu bazavuga ko iza zirya abandi bavuge ko itambuka. Urumva ko ibivugwa n’abantu bigoye kubigenzura.

Diamond uherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Salome’ igakundwa cyane, yavuze ko muzika ye yayigize ubucuruzi ku buryo igomba ku mutunga kugeza ku bamukomoka ndetse n’abo akomokaho; nk’umugore we Zari wamubyariye Tiffah Tangote, Nyina umubyara Sanura ‘Sandra’ Kassim ndetse na mushiki we Esma Platnumz.

Ati ” Umuryango wanjye wambwiye kwita kubyo nkora. Bambwiye ko ngo mba gucungana n’igihombo kuko umunsi nahombye bizangiraho ingaruka kugeza ku muryango wanjye….Ndakora ntasinzira kugirango nteze imbere igihugu cyanje, abafana banjye n’umwana wanjye nkunda cyane. Abo bavuga ko nihakanye umugore wanjye bakwiye kureba ibyo nagezeho…Umuryango wanjye wanyigishije uko ngomba gushora imari yanjye muri muzika. Ntabwo ndi wa muhanzi umenyekana uyu munsi ariko utagize icyo afite mu mufuka.

Mu cyumweru gishize u bwo yari muri Malawi mu gitaramo uyu muhanzi yaririmbye mu rucyerera nyuma y’uko imvura yaguye ijoro ryose ariko abafana bakomeza umutegereza.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye harimo niyo yatuye abakobwa b’Ingaragu yaje guteza umwuka mubi mu rugo rwe ari nayo byavuzwe ko yayitangarijeho ko ari ingaragu. Ati ” “Ndashaka gutura iyi ndirimbo abari bose beza b’ ingaragu!’’ Arongera ati ” ’’Mu by’ukuri ndi ingaragu.’’

Nyuma yo kubona ko amashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Diamond yabwiye Zari ati “’@zarithebosslady ushobora kubona umugabo wawe abeshya ko ari ingaragu mu mwiyereko w’ i Lilongwe (Salima/ Livingstine Malawi…!!!!’

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko Hillary Clinton yarize nk’umwana nyuma yo gutsindwa na Trump (VIDEO)

Neymar yaraye yihanije mucuti we Lionel Messi ubwo Argentine yakinaga na Brazil