Diamond Platnumz yashenguwe n’agahinda kubera umukunzi wa Wema Sepetu.

Umuhanzi Diamond Platnumz yagize ishyari n’agahinda nyuma y’aho Wema Sepetu bahoze bakundana atangarije bidasubirwaho umukunzi we mushya, ndetse ngo bateganya kubana.
Diamond yakanyujijeho mu rukundo na Wema mu 2012 baza gutandukana mu 2014, Diamond ahita atangira gukundana na Zari babanye mu nzu imwe bakanabyarana abana babiri gusa urukundo rwabo rukagera ku musozo mu ntangiro z’uyu mwaka.

Diamond na Sepetu bakanyujijeho.

Wema nyuma yo gutandukana na Diamond ntabwo yahiriwe cyane mu rukundo kuko yakundanye na Idris Sultan uri mu bakomeye mu myidagaduro ya Tanzania kubera ko yatwaye Big Brother Africa 2014, baza gutandukana uyu mukobwa akuyemo inda y’umwana yari amutwitiye.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu, nibwo Wema Sepetu yagaragaje umukunzi we mushya. Ku ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram aryamanye n’uyu musore mu buriri, yahise yandikaho amagambo agira ati: “Umugabo wanjye w’ahazaza”.

Nyuma yo gushyira iyi foto kuri uru rubuga, Diamond nawe ntiyazuyaje kuko yahise yandika amagambo aherekejwe n’ifoto ye yumvikanisha ko nawe yaba umugabo mwiza w’uyu mukobwa bigeze gukundana bigakomera. Mu magambo yanditse yagize ati:
Umugabo wawe w’ahazaza [ashyiraho udutangaro n’akamenyetso ko kwinginga] … cyangwa njye simbikwiye?”

Ngubu ubutumwa bwa Diamond.

Amagambo ya Diamond Platnumz yakuruye impaka ndende mu bamukurikira bamwe bazana iby’umubano we na Hamissa Mobetto baherutse kubyarana. Diamond ntasiba mu itangazamakuru avugwa mu nkuru zo kwiruka mu bagore.Yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa benshi barimo Jokate Mwengelo, Wema Lynn, Sepetu, Zari baherutse gutandukana,Husna Kimnana ugezweho muri iyi minsi n’abandi benshi.

Mu gihe rero abantu bibwiraga ko ntacyo Diamond agiteze kwa Sepetu dore ko yamuhemukiye kenshi nyamara barakundanye igihe kirekire akamusimbuza umuherwekazi Zari witambitsemo Sepetu na Diamond biteguraga kubana none naho batandukaniye ntiyigeze amwitaho nyamara mu bigaragara Sepetu yari agikunda uyu mugabo Diamond.

Comment