Connect with us

Hanze

Diamond Platnumz yakoze igikorwa kidasanzwe ku isabukuru ye y’amavuko(AMAFOTO)

Published

on

Icyamamare muri muziki Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yateye abanyatanziya benshi kumwibazaho bikomeye nyuma y’ibirori bidasanzwe by’isabukuru ye y’amavuko yakoze.


Ni ibirori uyu muhanzi yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 29 y’amavuko yari yujuje. Ikinyamakuru SDE dukesha iyi nkuru cyanditse ko uyu muhanzi w’abana batatu ,yakoze igikorwa cyashimishije benshi ubwo yafashaga abatuye mu gace ka Tandale yakuriyemo ari umukene kandi ataramenyekana.Diamond akaba yaratanze amafaranga yo kuzavuza abana 1000, moto makumyabiri(20) aziha urubyiruko , afasha ibigo by’amashuri biri muri ako gace ndetse aha n’igishoro cyo gutangira imishinga ku bagore bagera Ku ijana.


Iyi sabukuru ya Diamond ikaba yari yateguwe n’abagize WCB abereye umuyobozi,aho we n’inshuti n’umuryango bakomereje ibirori by’iyi sabukuru mu bwato bwari bwateguwe nk’uko byagiye bigaragara mu mafoto atandukanye uyu muhanzi yagiye ashyira Ku mbuga nkoranyambaga ze.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!