Connect with us

Hanze

Diamond Platnumz arashinja Hamisa Mobetto gushaka kuroga umuryango we akawurimbura.

Published

on

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz yahamirije itangazamakuru ko yavumbuye uburozi Hamisa Mobetto babyaranye yashakaga kumwicisha we n’umuryango we bapfa indezo y’umwana, Imana ikinga akaboko.

Iyi nkuru y’incamugongo ndetse yanateje impaka muri Tanzania yasakaye mu gitondo cy’uyu wa Gatatu taliki 5 Nzeri 2018,nyuma y’ikiganiro Diamond yari yagiranye na WCB TV kuwa kabiri avuga ko Hamisa babyaranye yari afite umugambi wo kumuroga n’umuryango we Imana igakinga akaboko.

Ati:“Unapotaka kwenda kwa mganga uniroge mimi na mama yangu, unaonekana wewe haushindwi hata kumuua mama yangu, kama unawaza sijui nikupe nyumba. Voice notes zinasambaa sambaa hata mimi nilitumiwa, ninazo unasikia kitu halafu unajua huyu ni yeye, halafu nikamwambia huyu ni wewe,” Watu kuna vitu wanaongea ongea halafu wanajaribu kuvipindisha aonekane Mama yangu na dada yangu wana matatizo, mama yangu na dada yangu hawawezi kuwa na matatizo. Halafu hao watu wako unaowatuma wakatukane nimeshakuona ukiwatuma wakatukane kwa watu wengine kwa sababu pia uliwatuma pia wamtukane na Zamaradi,”

Nyina wa Diamond akunze gushyamirana n’abakazana be.

Tugenekereje mu kinyarwanda yavugaga ko yavumbuye ko Hamisa yagiye mu bapfumu ashaka amarozi yo kumuha agacurama umutima bigatuma Diamond amuha inzu ndetse akanaroga nyina na mushiki we bagapfa. Diamond yavumbuye iri banga nyuma y’uko hari ubutumwa bw’ijwi bwasakajwe kumbuga nkoranyambaga Hamisa yumvikana hari uwo agisha inama y’uburyo azabigenza ngo abone umupfumu umuha amarozi.

Umubano wa Diamond na Hamisa wamaze kuzamo agatotsi.

Ibi by’amarozi bikaba byakuruye umwuka mubi hagati y’uyu muhanzi ndetse n’abo muryango wa Hamisa ,ndetse kuri ubu biravugwa ko Hamisa yamaze gusiba amafoto yose ya Diamond Ku rukuta rwa instagram rw’umwana babyaranye (Dylan).Ibintu benshi bahamya ko ari ibimenyetso by’uko umubano w’aba bombi waba ugiye gushyirwaho akadomo.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!